Edgar Lungu wayoboraga Zambia yatsinzwe amatora
Komisiyo y’amatora ya Zambia yemeje ko umukandida Hakainde Hichilema ari we wegukanye intsinzi mu matora yabaye mu cyumweru gishize. Hakainde Hichilema utavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho yari ahanganye Edgar Lungu wari usanzwe ayobora Zambia.

Inkuru ya BBC iravuga ko Hichilema yatsinze Edgar Lungu, amurushije amajwi arenga miliyoni.
Yari inshuro ya gatandatu Hichilema agerageje gushaka kuba perezida. Abamushyigikiye bakomeje kwishimira intsinzi ye mu mihanda y’umurwa mukuru Lusaka.
Mbere, Perezida Lungu yari yatangaje ko amatora atabaye mu mucyo no mu bwisanzure.
Ubutegetsi Lungu amazeho imyaka itandatu bwanenzwe guhonyora uburenganzira bwa muntu, ruswa, ubushomeri bukabije no kunanirwa kuzahura ubukungu.

Bivugwa ko Hichilema w’imyaka 59 yazamukiye muri ako kababaro ka rubanda, abasaba kumutora abizeza impinduka, ubu akaba afite urugamba rukomeye rwo guhindura ubukungu bw’iki gihugu buhagaze nabi.
Biteganyijwe ko perezida watowe arahira mu minsi irindwi iri imbere.
Ohereza igitekerezo
|