Gicumbi: Umugabo arakekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba tariki 11 Kanama 2021 rwafunze by’agateganyo iminsi 30 umugabo utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rwamiko, Akagari ka Cyuru, ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 9 baturanye.

Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru buvuga ko icyo cyaha yagikoze muri Gicurasi 2021, ubwo yasangaga umwana ari mu nzu aho nyirakuru yari yamukingiranye yanga ko ajya kuzerera. Uyu mugabo ngo yumvise umwana arira yinjira mu rugo abwira umwana ngo yurire idirishya aramufasha amukuramo amujyana iwe aramugaburira, arangije aramusambanya amubwira ko naramuka abivuze azamutera icyuma akamwica .

Umwana yakomeje guceceka ibyamubayeho ariko aza kugira uburwayi mu kibuno bituma ababyeyi be babikurikirana ababwira ko ari uwo mugabo wamukomerekeje.
Ubwo uyu mugabo yaburanaga imbere y’Urukiko, yemeye ko yatwaye umwana akamujyana iwe ariko ibyo kumusambanya arabihakana avuga ko ntacyo apfa n’uwo mwana ndetse ko nta n’icyo apfa n’ababyeyi be byatuma ahemuka gutyo.

Ubushinjacyaha buvuga ko uburyo uyu mugabo yisobanura ndetse n’uko yakanze umwana ngo atazabivuga bigaragaza ko icyo gikorwa yakoze abizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko

Urukiko rwamufunze by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 , mu gihe hagikorwa iperereza n’ibizamini by’abahanga (ADN).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka