Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 16 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 435 bakaba babonetse mu bipimo 6,751.
Komisiyo y’amatora ya Zambia yemeje ko umukandida Hakainde Hichilema ari we wegukanye intsinzi mu matora yabaye mu cyumweru gishize. Hakainde Hichilema utavuga rumwe n’ubutegetsi bwariho yari ahanganye Edgar Lungu wari usanzwe ayobora Zambia.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku Cyumweru tariki 15 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 418 bakaba babonetse mu bipimo 10,102.
Umutingito uri ku gipimo cya 7,2 wibasiye igihugu cya Haiti kikiri mu kababaro ka Perezida wacyo uherutse kwicwa. Icyuho kiriho mu buyobozi bw’iki gihugu muri iyi minsi cyatumye ibikorwa by’ubufasha no gutabara abibasiwe n’uwo mutingito bigorana.
Perezida wa Zambia uri ku butegetsi muri iki gihe yavuze ko amatora rusange arimo n’aya perezida yabaye ku wa Kane tariki 12 Kanama 2021 atakozwe mu bwisanzure no mu mucyo.
Perezida wa Afghanistan, Ashraf Ghani, yahunze igihugu mu gihe abarwanyi b’Abatalibani bakomeje gusatira no kwigarurira ibice byinshi by’igihugu birimo n’umurwa mukuru, Kabul.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 14 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 466 bakaba babonetse mu bipimo 13,356.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Kanama ahagana saa cyenda abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda bashinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha bafashe uwitwa Sinayobye Augustin w’imyaka 43 na Nzamurambaho Laurent w’imyaka 33, bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu(Mukorogo). Sinayobye (…)
Nkusi Arthur uzwi cyane mu rwenya akaba n’umunyamakuru na Fiona Muthoni Naringwa na we uzwi mu itangazamakuru no mu marushanwa y’ubwiza, bakoreye ubukwe mu Karere ka Rutsiro mu Burengerazuba bw’u Rwanda ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.
Perezida Paul Kagame akaba n’umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yongeye kugaragaza ko atishimiye imikinire y’ikipe ya Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa na Brentford FC ikizamuka mu cyiciro cya mbere.
Urukiko rw’Ibanze rwa Byumba tariki 11 Kanama 2021 rwafunze by’agateganyo iminsi 30 umugabo utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rwamiko, Akagari ka Cyuru, ukekwaho gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 9 baturanye.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 515 bakaba babonetse mu bipimo 11,638.
Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, Kigali Today yabagejejeho inkuru y’umugabo utahise amenyekana amazina wasimbutse mu igorofa ry’Inyubako yitwa Inkundamahoro icururizwamo ibintu bitandukanye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.
Polisi ikorera mu Karere ka Kirehe, ku wa Kane tariki ya 12 Kanama 2021 yafashe uwitwa Habineza Samson w’imyaka 35, afatanwa moto aherutse kwiba mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, iyo moto ikaba ari iya Migambi Eric. Habineza yafatiwe mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nasho mu Kagari ka Rubirizi, Umudugudu wa Mulindi, (…)
Nkusi Arthur uzwi cyane mu rwenya akaba n’umunyamakuru na Fiona Muthoni Naringwa na we uzwi mu itangazamakuru no mu marushanwa y’ubwiza, bagiye gukorera ubukwe mu Karere ka Rutsiro nk’uko amakuru agera kuri Kigali Today abivuga.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 12 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 449 bakaba babonetse mu bipimo 11,377.
Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 12 Kanama intumwa 12 zaturutse mu gihugu cya Angola zasuye Polisi y’u Rwanda mu rwego rwo kwirebera intambwe u Rwanda rumaze gutera rurwanya ruswa. Izi ntumwa zari ziyobowe na Minisitiri ushinzwe ubugenzuzi bukuru bw’imiyoborere y’Igihugu, Dr. Sebastiao Domingos Gunza yari kumwe na (…)
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko imirenge 40 yakuwe muri gahunda ya Guma mu Rugo, indi mirenge 10 mu yari imaze iminsi muri iyo gahunda iyigumamo kugeza tariki 31 Kanama 2021 bitewe n’uko hakigaragara ubwandu bwa COVID-19 bukiri hejuru.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 619 bakaba babonetse mu bipimo 11,270.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Kanama 2021, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasuzumye uko icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu gihugu, maze yemeza ko ingendo zibujijwe guhera saa mbili z’ijoro kugeza saa kumi za mugitondo. Iyo nama kandi yemeje ko ibikorwa byose byemerewe gukomeza (…)
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Kanama 2021 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro).
Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) yatangaje mu ruhame ko Hoteli ebyiri z’i Kigali zashyizwe mu cyamunara, bigakekwa ko imwe mu mpamvu yo kuzigurisha mu cyamunara yaba ari ingaruka imikorere y’amahoteli yagizweho n’icyorezo cya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 600 bakaba babonetse mu bipimo 12,133.
Abatuye mu mirenge 50 imaze iminsi 14 muri Guma mu rugo, kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Kanama 2021 bari bategereje kumva ibyemezo bafatiwe, niba bava mu rugo cyangwa niba Guma mu Rugo ikomeza.
Kuva tariki ya 09 Kanama 2021, Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Senegal (Association de la Communauté Rwandaise au Sénégal/ACRS) ufite abayobozi bashya nyuma yo gukora ihererekanyabubasha hagati y’abari muri Komite nyobozi icyuye igihe na Komite nyobozi y’agateganyo yashyizweho mu rwego rwo gukomeza imirimo ya ACRS kuko (…)
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Mbere tariki 09 Kanama 2021 mu Rwanda habonetse abanduye Covid-19 bashya 554 bakaba babonetse mu bipimo 7,563.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho agaragaza umugore arimo akubita umugabo mu nzira, bikavugwa ko yamuhoraga kuba umugabo yavuye mu rugo akagenda atabanje gusaba uruhushya umugore.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rurashakisha uwitwa Nshimiyimana Théodore ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana agahita acika.
Urukiko rwisumbuye rwa Huye, mu cyumweru gishize rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Mukabalisa Antoinette icyaha cy’ubwinjiracyaha mu kwihekura, yakoreye umwana yari amaze kubyara, rumuhamya icyaha maze rumukatira igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu.
Perezida wa Repubulika ya Santarafurika Faustin-Archange Touadéra n’itsinda rimuherekeje bakomeje uruzinduko rw’iminsi ine bagirira mu Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Kanama 2021 bakaba bagiranye ibiganiro n’Ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda.