Ibyavuye mu iperereza ku wiyahuriye ku isoko ry’Inkundamahoro

Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021, Kigali Today yabagejejeho inkuru y’umugabo utahise amenyekana amazina wasimbutse mu igorofa ry’Inyubako yitwa Inkundamahoro icururizwamo ibintu bitandukanye i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali.

Iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rigaragaza ko ku wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021 mu masaha ya saa tanu n’igice z’amanywa umugabo wagaragaye asimbuka mu isoko ry’Inkundamahoro riherereye i Nyabugogo ari uwitwa Twibanire Emmanuel.

Uyu Twibanire yavutse mu 1980, akaba yari afite imyaka 41 y’amavuko. Amashusho yafashwe n’ibyuma by’ikoranabuhanga biri muri iyo nyubako (CCTV footage) arerekana ko yiyahuye aturutse mu igorofa ya gatandatu agahita yikubita hasi ahita apfa.

Amashusho kandi agaragaza ko nta muntu yagwiriye nk’uko byari byavuzwe mu itangazamakuru.

Umugore wa Twibanire ndetse n’abo bavukana baremeza ko yari asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye igihe kirekire, ndetse ko hari n’igihe yari yaragerageje kwiyahura ariko ntibimukundire.

Ibi byemejwe nanone n’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera kuko yari asanzwe ahivuriza.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwihanganishije umuryango wa Twibanire Emmanuel.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abasigaye bihangane

Dukunda inkuru zawe

Nibayavuge Craude yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize

umuryango we ukomeze kwihangana ariko abantu bafite abantu barwaye nkuko bajye babakurana aho bari hose

junis mukeshimana yanditse ku itariki ya: 14-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka