Zambia: Perezida Lungu aravuga ko amatora atakozwe mu mucyo no mu bwisanzure

Perezida wa Zambia uri ku butegetsi muri iki gihe yavuze ko amatora rusange arimo n’aya perezida yabaye ku wa Kane tariki 12 Kanama 2021 atakozwe mu bwisanzure no mu mucyo.

Edgar Lungu
Edgar Lungu

Ibyavuye mu matora by’ibanze bigaragaza ko Perezida Edgar Lungu ari inyuma y’uwo bahanganye ukomeye, umunyemari Hakainde Hichilema, umenyerewe mu gihugu ku izina rya "HH" ry’impine y’amazina ye.

Perezida yavuze ko indorerezi zo mu ishyaka rye rya Patriotic Front zirukanywe mu biro by’itora, bigatuma amajwi asigara atarinzwe.

Mu kumusubiza, Hakainde Hichilema yavuze ko ibyo Lungu yatangaje ari igikorwa cya nyuma cyo gutakaza icyizere cy’ubutegetsi bucyuye igihe.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko Edgar Lungu urimo gushaka manda ya kabiri y’imyaka itanu, yanavuze ko urugomo rwabaye mu ntara yabuzemo amajwi rwatumye igikorwa cyose [cy’amatora] gihinduka impfabusa.

Yavuze ko ishyaka rye ririmo gutekereza ku kigiye gukurikiraho. Akanama k’amatora ka Zambia nta cyo kari kabitangazaho.

Habaye urugomo mu Ntara y’Amajyepfo, iy’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba ndetse no mu Ntara y’Uburengerazuba, nk’uko itangazo rya Perezida Lungu ribivuga.

Perezida Lungu yakomoje ku iyicwa ry’umukuru w’ishyaka rye rya Patriotic Front wo mu Ntara y’Amajyaruguru ashyira Uburengerazuba ndetse n’iry’indi mpirimbanyi y’urubyiruko yo mu ishyaka rye, mu bushyamirane bwabaye mu ntangiriro z’uku kwezi. Ubwo bicwaga, Perezida Lungu yahohereje ingabo zo kunganira izihasanzwe.

Indorerezi zo mu muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi (EU/UE) zasohoye raporo y’ibanze ku migendekere y’amatora, zivuga ko amatora yaranzwemo ingamba zitangana zo kugabanya ibikorwa mu kwiyamamaza, kugabanya ubwisanzure bwo guterana no gukora ingendo ndetse no gukoresha nabi kuba ku butegetsi.

Kugera ku mbuga nkoranyambaga no ku murongo wa internet na byo byarahagaritswe ku wa Kane. Ku wa Gatanu, urukiko rukuru rwo mu murwa mukuru Lusaka rwanzuye ko kugera kuri internet bikwiye gusubizwaho mu buryo bwuzuye.

Mbere, ibyavuye mu matora byari byitezwe gutangazwa ku wa Gatanu.

Ariko kubitangaza kuri uwo munsi byarahagaritswe nyuma y’uko zimwe mu ndorerezi nkuru z’amashyaka zinenze akanama k’amatora kugerageza gutangaza ibyavuye mu matora bitaragenzurwa.

Umukandida ashobora kwanga ibyavuye mu matora atanga ikirego mu rukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga. Ibi bituma umukandida watangajwe ko yatsinze amatora adakoresha ububasha bwe nk’uwatowe kugeza icyo kirego kimaze gusuzumwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka