Mu gikorwa ngarukamwaka cya ‘Army Week’ gitegurwa n’Ingabo z’igihugu, muri uyu mwaka hamaze kuvurwa abantu ibihumbi 60.639 bari bafite uburwayi bunyuranye.
Abafite ubumuga bukomatanyije ari bwo kutumva, kutabona no kutavuga bemeza ko na bo bafashijwe bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Ngirumugenga Jean Marie Pierre wo muri Rwamagana yaretse akazi ka Leta ajya mu bworozi bw’ingurube none ubu yoroye izibarirwa muri 700.
Wumvise Uzabakiriho Elisé abwira abantu amakuru wagira ngo ni umunyamakuru wabigize umwuga nyamara ngo ntaho yabyize.
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) gitangaza ko hashize imyaka isaga 20 imbasa (Polio) icitse mu Rwanda kubera ingufu igihugu cyashyize mu guyikingira.
Minisiteri y’Ibidukikije n’Umutungo kamere (MINIRENA) itangaza ko igishanga cya Nyandungu kigiye gutunganywa mu buryo bubereye ubukerarugendo, umushinga ukazatwara Miliyari 2.4RWf.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi 2017, u Rwanda rwifatanije na Afurika yose mu kwizihiza, umunsi ngarukamwaka wahariwe ukwibohora kwa Afurika.
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) itangaza ko igihombo cya miliyari 1RWf yagize muri 2015 yakivuyemo, yunguka asaga miliyoni 700RWf inahabwa igihembo.
Ihuriro ry’abakurikirana iby’ingendo mu ndege mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bemeza ko igiciro ku matike kikiri hejuru cyane bikabangamira abagenzi.
Ikibazo cy’umutekano muke kiza imbere mu bibangamira gahunda yo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bihugu bya Afurika.
Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigaragaza ko igihe cyo guca “Caguwa” kitaragera, igihari ubu ngo ni uguteza imbere ibikorerwa muri ibyo bihugu.
Abaganga bashinzwe kuvura abana kanseri mu bitaro bya Butaro byo mu karere ka Burera bemeza ko iyo bavuwe hakiri kare bakira neza.
Abarwayi ndetse n’abarwaza ba kanseri ku bitaro bya Butaro, bifuza ko imiti y’iyi ndwara yazajya itangirwa no mu bindi bitaro kugira ngo bagabanirizwe imvune.
Abashinzwe ubuzima mu Murenge wa Gahengeri mu Karere ka Rwamagana bemeza ko siporo yabaye imbarutso yo gutuma abaturage basaga 500 bipisha ku bushake indwara zitandura.
Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru bibumbiye mu ishyirahamwe bise ‘Turwanye imirire mibi’ rikora ibikorwa bibyara inyungu bemeza ko byabafashije kurwanya imirire mibi.
Ihuriro ry’imiryango n’impuzamiryango y’abagore bo mu karere k’Ibiyaga bigari (COCAFEM GL) ryemeza ko kutamenya kubika ibimenyetso bibangamira icibwa ry’imanza z’ihohoterwa.
Ikinyarwanda kiri mu ndimi nyinshi zikoreshwa gake mu ikoranabuhanga rya Internet ari yo mpamvu harimo gushakwa uko cyakwiyongera.
Abagize Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ka Afurika yunze ubumwe (AU) bavuga ko Perezida Kagame yabagiriye inama yo gukomeza kuganira ku bibazo byugarije uyu mugabane.
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyemeza ko kugaruka kw’inkura bizatuma umusaruro w’ubukerarugendo uzamukaho 10% kuko ari inyamaswa zari zimaze igihe zaracitse.
Inteko ishinga amategeko y’Umuryango wa Afurika y’u Burasirazuba (EALA) igiye gutangira gukoresha gahunda y’iya kure (Video Conference) mu nama zayo, hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’amikoro make.
Itsinda ry’abayobozi b’ikigega ‘Global Fund’ bari mu Rwanda basuye ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara giterwa inkunga n’iki kigega bashima imikorere yacyo.
Abagabo batatu n’umugore umwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu iyicwa rya Iribagiza Christine wabaga muri Kicukiro mu murenge wa Niboye, bari mu maboko ya Polisi.
Umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Madame Romane Tesfaye uri mu ruzinduko mu Rwanda yasuye ikigo Isange One Stop Center ashima imikorere yacyo.
Umuryango wita ku bana (Save The Children), uvuga ko guha abana umwanya mu itegurwa ry’ingengo y’imari ari uburenganzira bwabo bigatuma nta bibareba byibagirana.
Abajyanama b’Akarere ka Nyarugenge bemeza ko gusura abaturage babatoye kenshi ari ingenzi kuko bituma basabana bakaboneraho gufatanya mu gukemura ibibazo bikivuka.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko amarushanwa muri siyansi abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bakora buri mwaka yakagombye guhera mu mashuri abanza kuko afasha abana.
Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwemeza ko gahunda rwatangiye yiswe ‘Nk’uwikorera’, yo kureba uko servisi zitangwa ahantu hanyuranye izazana impinduka ifatanyije n’izindi zisanzweho.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, avuga ko bigayitse cyane kubona abari bashinzwe kuvura abantu ari bo babica mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abagize Umuryango w’Abagide mu Rwanda bemeza ko kumenya amateka yaranze u Rwanda harimo n’aya Jenoside yakorewe Abatutsi, bizabafasha kuyirwanya.
Abaturage b’akarere ka Nyarugenge bamurikiwe imodoka 10 biguriye mu musanzu bagiye batanga buri wese uko afite, zizabafasha gukaza umutekano no mu bikorwa by’isuku.