Umwana uvuwe Kanseri hakiri kare arakira

Abaganga bashinzwe kuvura abana kanseri mu bitaro bya Butaro byo mu karere ka Burera bemeza ko iyo bavuwe hakiri kare bakira neza.

Dr Alexis Manirakiza yemeza ko umwana wavujwe Kanseri kare aba afite amahirwe menshi yo gukira
Dr Alexis Manirakiza yemeza ko umwana wavujwe Kanseri kare aba afite amahirwe menshi yo gukira

Muri ibi bitaro hagaragara abana benshi baharwariye, harimo abafite kanseri yo mu maraso cyane ko ngo ari yo nyinshi mu bana, ituruka ku duturugunyo tuza akenshi ku ijosi, iz’impyiko, iz’amagufa n’izindi.

Dr Alexis Manirakiza, umuganga w’abana by’umwihariko ubavura kanseri muri ibi bitaro, avuga ko nka kanseri ituruka ku duturugunyo ivurwa mu gihe gito igakira.

Agira ati “Iyo ubonye umwana afite agaturugunyu karenza cm 1.5 hafi cm2, ntabwo ari ibintu bisanzwe, muzane tumupime turebe ko atari kanseri. Iyo umuzanye hakiri kare tugasanga ari yo turamuvura agakira neza kuko ubusanzwe hagati ya 70 na 80% bayikira burundu”.

Uyu muganga akomeza atanga urugero rw’umwana wavuwe kanseri y’amagufa, ubu akaba ameze neza.

Ati “Twakiriye umwana waje amaguru yaramugaye kubera kanseri y’igufa ry’umugongo. Hagiye gushira umwaka tumuvura ariko ubu aragenda, mbere kwituma ari ibikomeye ari ibyoroshye ntiyamenyaga ko yabikoze kubera imitsi yo mu mugongo yari yarangiritse, ubu byose byarakize n’ubwo imiti atarayirangiza”.

Yongeraho ko igituma bavurwa bagakira ari uko ibi bitaro bifite imashini zo mu rwego rwo hejuru zitanga ibisubizo by’ibizamini vuba umuntu agahita atangira kuvurwa.

Umubyeyi urwaje umwana we kanseri yo mu maraso muri ibi bitaro, nawe avuga ko afite icyizere ko azakira kuko abona hari ibyahindutse.

Ati “Mu mezi atandatu ashize bamuvura ndabona hari ibyahindutse kuko namuzanye yararembye, yarabyimbaganye umubiri wose. Batangiye bamutera inshinge hanyuma ibibyimba byose bigenda bibyimbuka, ubu ndabona ameze neza ku buryo mfite icyizere ko azakira”.

Ibitaro bya Butaro bitanga serivisi zitandukanye
Ibitaro bya Butaro bitanga serivisi zitandukanye

Dr Deo Ruhangaza, ushinzwe gupima kanseri mu bitaro bya Butaro, akangurira abantu kwipimisha no kwivuza iyi ndwara itarakwirakwira mu mubiri.

Ati “Kenshi abantu baza kwivuza kanseri yarabarenze kuko icyo gihe iba yaravuye aho yatangiriye igakwirakwira mu mubiri, abo baba bafite amahirwe make yo gukira.

Abantu bakagombye kumenya ko kanseri ari indwara nk’izindi ivurwa igakira iyo ifatiranywe hakiri kare.”

Muri 2016 ibitaro bya Butaro byasuzumye ibizamini by’abarwayi 1610, muri abo basanze abafite uburwayi bwa kanseri ari 570.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka