Polisi yerekanye abakekwaho kwica Iribagiza Christine

Abagabo batatu n’umugore umwe bakekwaho ubufatanyacyaha mu iyicwa rya Iribagiza Christine wabaga muri Kicukiro mu murenge wa Niboye, bari mu maboko ya Polisi.

Abakurikiranyweho kwica Iribagiza
Abakurikiranyweho kwica Iribagiza

Umwe muri abo bagabo yiyemerera ko yamunigishije ishuka asiga ashizemo umwuka, undi ufunganywe n’umugore we, bo bavuga ko babishowemo batazi ko harimo kwica umuntu. Bafunganywe kandi n’umumotari wajyaga atwara uyu wiyemerera ubu bwicanyi.

Uyu wemera ko yishe uyu mubyeyi yari afunguwe vuba nyuma y’imyaka 10 yari amaze muri gereza ya Kimironko aho yari yarahamwe n’icyaha cyo kwica murumuna we kandi na we arabyiyemerera.

Avuga kandi ko yagiye kwa Iribagiza azi ko afite Amadolari ya Amerika ibihumbi 25, ariko uyu mubyeyi ngo amubwira ko atayamuha.

Iribagiza yagezaho yemera kuyamuha ariko ngo uyu mugabo abonye asa n’ugiye gutaka niko guhita amuniga aramwica ndetse akaba yemera ko yananize umuzamu wa Iribagiza agamije kumwica ariko ntiyamuhwanya ari we waje gutanga amakuru.

Uyu mugabo kandi akekwaho kwica umuzamu witwaga Mazimpaka Fabrice w’ahantu yibye amatereviziyo, ahitwa Gacuriro muri Gasabo kandi ngo yari afite na gahunda yo kwica undi muntu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege, avuga ko iperereza ryakorwaga rigeze ku gikorwa kigaragara.

Ati “Iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa rigeze ku gikorwa kigaragara ari yo mpamvu ari ngombwa ko tubitangariza Abanyarwanda. Turashimira abaturage batanze amakuru kugira ngo ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi bitahurwe.”

ACP Theos Badege arashima abakomeza gutanga amakuru ku byaha bikorwa
ACP Theos Badege arashima abakomeza gutanga amakuru ku byaha bikorwa

ACP Theos Badege yongeraho ko ibyaha bashinjwa ari bitatu ari byo ubwicanyi, kurema umutwe w’abagizi ba nabi n’ubujura bukoresheje ingufu, cyane ko harimo n’isubiracyaha, igihano giteganyijwe ngo nticyajya munsi yo gufungwa burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

birababaje gusa uwo mugabo ntabumuntu afite nibamufuge burundu gusa uwo mugore n’umugabo we sibababaje ahubwo hababaje abana babo mbega iy’isi!

shema mike yanditse ku itariki ya: 15-05-2017  →  Musubize

nzi ahantu hari umuntu watorotse jyereza yakoze jonesid namubereka

alis yanditse ku itariki ya: 3-05-2017  →  Musubize

rwose muzabatwereke amasura yabo nka famille umugabo numugore bose bakaba abicanyi koko

mama yanditse ku itariki ya: 30-04-2017  →  Musubize

Birababaje kbs kwica umuntu ukanagambira kwica babandi nibahanwe kd avuge babandi bafatanya kko ubwo agite ikipe bakorana nuko birashoboka ngo nawe yicwe kko kumufunga ntacyo bimeze azaba akiriho uwacu twamubuze .gusa turashimira police yigihugu kko ifata abanyabyaha ark mujye mubahana mwihanukiriye kko Bica abantu baziko bazafungwa bagafungurwa

solange Crusadingwa yanditse ku itariki ya: 30-04-2017  →  Musubize

Uyu mugabo agaragara nkumwichanyi wabigize umwuga,turasaba kumuhana ko yahanwa bikomeye kuko numugome rwose.

Uwizeye louise yanditse ku itariki ya: 30-04-2017  →  Musubize

Ndashimira cyane police yachu, ndashimira cyane abanarwanda bafashije police kugera aho bafashe aba bicanyi,iyi nkuru tukiyunva twarababaye cyane,ndanenga abantu baba hanze kubyo bavuze kurubu bwicanyi,Imana ikomeze kurinda Urwanda nabanyarwandabose.maze muhane ibyintanga rugero abobicanyi. Murakoze.

Uwizeye louise yanditse ku itariki ya: 30-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka