Abanyeshuri bakwiye gutozwa ubushakashatsi bakiri mu mashuri abanza

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ivuga ko amarushanwa muri siyansi abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bakora buri mwaka yakagombye guhera mu mashuri abanza kuko afasha abana.

Abanyeshuri batsinze amarushanwa bahawe ibihembo
Abanyeshuri batsinze amarushanwa bahawe ibihembo

Byavugiwe mu gikorwa cyo gusoza amarushanwa muri siyansi mu mashuri yisumbuye, yatangiriye ku rwego rw’akarere akaba yari ageze ku rwego rw’igihugu, kuri uyu wa 24 Gicurasi 2017.

Aya marushanwa yateguwe n’Ikigo cy’igihugu cy’uburezi (REB) ku bufatanye n’Ikigo cy’ubutwererane mpuzamahanga cya Koreya (KOICA), aho abanyeshuri bamwe basubizaga ibibazo byanditse, abandi bakerekana imishinga bakoze.

Mu bakoze imishinga, itsinda ry’abanyeshuri batatu bo mu Iseminari ntoya ya Kabgayi (Petit Seminaire Saint Léon), iherereye mu Karere ka Muhanga, ni yo yaje ku isonga nyuma yo kwerekana ‘Projector’ bikoreye, izajya ifasha abarimu kwigisha bitabavunnye.

Umwe muri aba bana, Amani Jusley, yavuze ko Projector yabo ikora nk’izindi ariko yo ikaba ihendutse cyane.

Ati “Ugereranyije projector yacu n’izisanzwe, iyacu ihagaze mu 4200frw mu gihe izindi ziri mu bihumbi 100.
Iyacu ntigoye kuyikoresha kandi n’iyo nta muriro w’amashanyarazi uhari irakomeza igakora kuko yifashisha itoroshi isanzwe”.

Dr Marie Christine Gasingirwa ahereza abatsinze ibihembo
Dr Marie Christine Gasingirwa ahereza abatsinze ibihembo

Projector y’aba bana igizwe n’itoroshi, urupapuro rwa pulasitiki rwanditseho ibyerekanwa n’icupa ritagira ibara ryuzuye amazi.

Abanyeshuri bo mu iseminari ntoya ya Zaza bo berekanye uko bakora impapuro zandikwaho, izishushanywaho n’iz’isuku, bifashishije izandikwaho zarangije gukoreshwa zikajugunywa, amazi, isekuru ndetse n’akayunguruzo.

Bemeza ko uyu mushinga wabo ufite akamaro kanini kuko ufasha mu kurengera ibidukikije cyane ko ubundi impapuro nyinshi zikorwa hifashishijwe ibiti.

Uwari uhagarariye MINEDUC, Dr Marie Christine Gasingirwa, avuga ko amarushanwa nk’aya yakagombye guhera mu mashuri abanza kuko bifasha umwana kuvumbura.

Ati “Bikunze tugahera mu mashuri abanza n’ay’incuke byaba byiza kurusha, umwana agahabwa ibikoresho akagerageza kwishakishiriza, akavumbura adategereje za kaminuza.

Bakoze projector ikoreshwa n'ibikoresho bihendutse
Bakoze projector ikoreshwa n’ibikoresho bihendutse

Siyansi ifasha umwana kwishakira inzira mu nzitane z’ibibazo ari yo mpamvu bitakigezweho ko ibyo umwarimu avuze abana babimira bunguri”.

Aya marushanwa abaye ku nshuro ya gatandatu, yitabiriwe n’abanyeshuri 200 baturutse mu bigo by’amashuri 67, bakarushanwa mu Ikoranabuhanga, ubumenyamuntu, ubutabire, ubugenge n’imibare.

Abitwaye neza bahembwe mudasobwa zigendanwa, inkoranyamagambo n’ibindi bihembo binyuranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

That’s the way we passed in 2014. Congz brothers and sisters who won the awards as we di.So build to your present knowledge and the awards you got to build your future and our nations.

Advice to MINEDUC It would be better if they start in Primary school Because they are many talented children and at that age they are so creative and innovative. It would help to extract the Genius ones.

BAJENEZA VALENTIN yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

Courage kuri aba bana.nizere ko batazarangiza ngo bapfushe ubusa ubu bwenge bibitseho bajya gushaka aKazi kdi ubwabo bagaha abandi benshi

Coco yanditse ku itariki ya: 25-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka