BPR yahawe igihembo nka Banki ya mbere mu Rwanda

Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) itangaza ko igihombo cya miliyari 1RWf yagize muri 2015 yakivuyemo, yunguka asaga miliyoni 700RWf inahabwa igihembo.

BPR ubwo yahabwaga igihembo i Nairobi muri Kenya
BPR ubwo yahabwaga igihembo i Nairobi muri Kenya

Iyo nyungu y’izo miliyoni yayibonye mu gihembwe cya mbere cya 2017, nk’uko ubuyobozi bwa BPR bwabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 25 Gicurasi 2017.

Kuva mu gihombo no kunguka izo miliyoni ngo biri mu byatumye itsindira igihembo cya Banki ya mbere mu Rwanda mu mwaka wa 2017.

Icyo gihembo cy’imikorere myiza kiri mu cyiciro cy’ibihembo bigenerwa banki zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Ibyo bihembo ngarukamwaka bitangwa n’ikigo CPI Financial, gisohora ikinyamakuru Banker Africa Magazine.

Tariki ya 18 Gicurasi 2017 ni bwo BPR yabonye icyo gihembo yaherewe i Nairobi muri Kenya, mu muhango wari witabiriwe n’ibindi bigo by’imari byo mu bihugu binyuranye bya Afurika.

Afrique Ramba, umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa muri BPR, avuga ko kugira ngo ibi bigerweho hashyizwe imbaraga nyinshi mu kongera serivisi.

Agira ati “Mu byakozwe habayeho kuvugurura imikorere hongerwamo abakozi bashoboye no guhugura abasanzwe.

Twongeyemo kandi abashoramari banini benshi ndetse tuzamura n’umubare w’abakiriya bato. Twongereye kandi ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashami yacu yose.”

Akomeza avuga ko ibi ari byo byatumye igihombo cyari cyaragaragaye muri 2015, kivaho ku buryo umwaka ushize warangiye hasigayemo miliyoni 12RWf gusa.

Abayobozi muri BPR ubwo bari bari mu kiganiro n'abanyamakuru
Abayobozi muri BPR ubwo bari bari mu kiganiro n’abanyamakuru

Umuyobozi mukuru wa BPR, Sanjeev Anand avuga ko igihembo bahawe cyabashimishije, akanavuga ko ahanini ibijyanye n’ikoranabuhanga ari byo byabafashije.

Agira ati “Kuba twaragejeje ikoranabuhanga rya Interineti mu mashami yose, byatumye gukora imibare ijyanye n’amafaranga byoroha kandi bigakorwa neza.

Ni ibintu rero byo kwishimira, iyo mukoresha ingufu bigatanga umusaruro n’abandi bakabibona kugeza duhawe igihembo.”

Akomeza avuga ko iyo banki kandi idakora ibikorwa byo gushaka inyungu gusa ariko ko inatera ingabo mu bitugu Leta mu guteza imbere abaturage.

Ati “Mu mwaka ushize twakoresheje miliyoni ebyiri z’Amadorari ya Amerika, aya mafaranga akaba ari amwe muyandi menshi twagurije imwe mu masosiyete ikora ibijyanye n’ingufu z’imirasire y’izuba.

Aya mafaranga azafasha iyi sosiyete kongera ibokorwa n’ubushobozi bwayo, biyifashe kugeza serivisi z’ingufu y’imirasire y’izuba kubanyarwanda benshi.

Ibi kandi bizatuma leta yunganirwa mu kugera kuntego yayo yo kwegereza serivisi z’ingufu kubaturarwanda."

Yavuze kandi ko buri mwaka bagira uruhare mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye, kandi bakaba biteguye ibikorwa nk’ibi byo kunganira Leta mu guteza imbere abaturage.

Banki y’Abaturage y’u Rwanda, yatangiye gukorera mu Rwanda mu 1975.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka