Nyarugenge: Abaturage biguriye imodoka 10 zizabafasha gucunga umutekano
Abaturage b’akarere ka Nyarugenge bamurikiwe imodoka 10 biguriye mu musanzu bagiye batanga buri wese uko afite, zizabafasha gukaza umutekano no mu bikorwa by’isuku.

Izi modoka nshya zifite agaciro ka miliyoni 160Frw, zamuritswe kuri uyu wa 19 Mata 2017, buri murenge ukaba wabonye iyawo nk’uko abawutuye ari bo bashyize hamwe amafaranga ayiguze.
Kubwimana Anastase wo mu murenge wa Rwezamenyo yavuze ko imodoka yabo izajya ituma batabarwa bwangu mu gihe bahuye n’ikibazo.
Yagize ati “Turishimye cyane kubera iki gikorwa tugezeho.
Twajyaga dutabaza iyo abajura baduteye, irondo rikatugeraho ritinze banigendeye kubera kugendesha amaguru cyangwa bagategereza imodoka ya Polisi, none ubu bazajya bahita badutabara byihuse”.
Umwe mu bashinzwe umutekano bazwi nka DASO wo mu murenge wa Rwezamenyo, Nyiransengimana Jeannette, avuga ko imodoka babonye izatuma kujyana abanyabyaha kuri Polisi biborohera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, Rutubuka Emmanuel, avuga ko babonye ubushobozi bwo gukora ibyo bajyaga bategereza ku bandi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, avuga ko izi modoka zibonekeye igihe kuko zari zikenewe cyane.
Ati “Mbere byatugoraga kuko twajyaga dukodesha imodoka zo gufasha irondo kuzenguruka mu mirenge yose none turasubijwe kandi icyiza kurushaho ni uko zaguzwe n’abaturage ubwabo.
Ubu irondo rigiye kuzajya rikorwa amasaha 24 kuri 24 bityo tubashe guhashya abanyabyaha kandi dutabare abaturage ku gihe”.

Akomeza asaba abaturage gucunga neza imodoka zabo kugira ngo zizarambe, batunga agatoki uwashaka kuzikoresha ibiri mu nyungu ze bwite.
Izi modoka zakagombye kuba zaratanzwe ejo ku wa 18 Mata 2017 nk’uko byari biteganyijwe, ariko ntibyakunda kuko hari zimwe zitari zujuje ibyangombwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|