Guca Caguwa biracyagoranye muri EAC

Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bigaragaza ko igihe cyo guca “Caguwa” kitaragera, igihari ubu ngo ni uguteza imbere ibikorerwa muri ibyo bihugu.

EAC igaragaza ko igihe cyo guca Caguwa kitaragera
EAC igaragaza ko igihe cyo guca Caguwa kitaragera

Byavugiwe mu kiganiro Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (MINEACOM), yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 22 Gicurasi 2017.

Icyo kiganiro cyari kigamije kuvuga ku byaganiriweho mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC, yabereye i Dar Es Salaam muri Tanzaniya, ku ya 20 Gicurasi 2017.

François Kanimba, Minisitiri wa MINEACOM yavuze ko ibihugu bya EAC bitarumvikana ku guca icuruzwa ry’imyambaro ya Caguwa.

Gusa ariko ngo hari gahunda ibi bihugu byihaye yo guteza imbere inganda z’imyenda bityo Caguwa ikazageraho icika burundu.

U Rwanda rwo rumaze igihe rwaratangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo guca Caguwa, aho rwayongereye umusoro wikuba inshuro 25. Ariko ngo rukaba rwarabanje kubisaba mu buyobozi bwa EAC.

Mu myaka ishize, u Rwanda rwagaragaje ko imyenda ya Caguwa yarutwaraga miliyoni 15 z’Amadorari y’Amerika buri mwaka. Ni abarirwa muri miliyari 12RWf.

Minisitiri Kanimba avuga ko kandi bimwe mu bihugu byo muri EAC nta bushake biragira bwo gusinya amasezerano y’ubucuruzi n’Umuryango wunze ubumwe bw’Uburayi (EU) yiswe EPA. Kuri ubu u Rwanda na Kenya nibyo byamaze gusinya ayo masezerano.

Akomeza avuga ko imbogamizi zijyanye n’amikoro y’ibi bihugu ari zo zituma ibyo bihugu bindi bidasinya ayo masezerano.

Agira ati “Uretse Kenya yohereza ibicuruzwa byinshi ku masoko y’i Burayi, yanasinye aya masezerano ya EPA, ibindi bihugu bya EAC bibona kuyashyiraho umukono bitihutirwa kuko ngo nta gishya kiyarimo.”

Ibyo ngo ni byo bikomeza guteza ibibazo kuko ibihugu bitayumva kimwe, igihugu cya Kenya cyo ngo kikaba kibona kibangamiwe.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, MINEACOM yagaragaje ko bimwe mu bihugu byo muri EAC bitaragira ubushake bwo gusinya amasezerano y'ubucuruzi na EU
Mu kiganiro n’abanyamakuru, MINEACOM yagaragaje ko bimwe mu bihugu byo muri EAC bitaragira ubushake bwo gusinya amasezerano y’ubucuruzi na EU

Izindi mpamvu zituma bimwe mu bihugu bigize EAC bitihutira gusinya ayo masezerano ngo ni uko ibyo bayakuramo n’ubundi babikura mu yo bagiranye n’Umuryango mpuzamahanga w’ubucuruzi (WTO).

Ayo masezerano yemerera ibi bihugu kohereza ibicuruzwa i Burayi ntibitange amahoro ya gasutamo.

Ikindi kibazo gikomeye ngo kiri ku Burundi, buvuga ko butasinya aya masezerano kandi EU yarabufatiye ibihano byo mu rwego rw’ubukungu.

Ibi bibazo binyuranye rero ngo bikaba gutuma buri gihugu gishobora kuzajya gisinya aya masezerano gikurikije inyungu cyazayakuramo, cyane ko ngo harimo ingingo ibiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka