Ururimi rw’Ikinyarwanda ruracyakoreshwa gake kuri ‘Internet’

Ikinyarwanda kiri mu ndimi nyinshi zikoreshwa gake mu ikoranabuhanga rya Internet ari yo mpamvu harimo gushakwa uko cyakwiyongera.

	Minisitiri Nsengimana asaba Abanyarwanda kwandika byishi mu rurimi rwabo bishyirwa kuri Internet
Minisitiri Nsengimana asaba Abanyarwanda kwandika byishi mu rurimi rwabo bishyirwa kuri Internet

Byavugiwe mu nama mpuzamahanga y’iminsi ibiri ibera i Kigali yiswe ‘Internet and Development Dialogue’, yatangiye kuri uyu wa 8 Gicurasi 2017, ikaba igamije kureba uko iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga ryakwihutishwa.

Iyi nama yateguwe n’umuryango Internet Society ku bufatanye na Leta y’u Rwanda ndetse n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi (UNESCO).

Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philibert Nsengimana, asaba abakoresha Internet kuyishyiraho ubumenyi bwabo mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Yagize ati “Indimi ebyiri ku isi, Icyongereza n’Igishinwa, zifite 55% by’ibibera kuri Internet naho izindi zirimo n’Ikinyarwanda zikagabana ibisigaye.

Inama yitabiriwe n'abantu batandukanye
Inama yitabiriwe n’abantu batandukanye

Kimwe mu byigirwa muri iyi nama ni ukureba uko ubumenyi bwanditse mu Kinyarwanda bwakwiyongera kuri Internet, hashyirwaho inyandiko nyinshi zinyuranye zanditse mu Kinyarwanda”.

Akomeza akangurira Abanyarwanda kutajya kuri Internet gusoma gusa ibyanditswe n’abandi mu ndimi z’iwabo.

Ati “Turashishikariza Abanyarwanda kutishimira gusa kujya kuri Internet gusoma ibyo abandi banditse, namwe nimwandike ibyanyu mu rurimi rwanyu mubishyireho kandi bizasomwa.

Mushyireho amasomo, indirimbo, ibitekerezo, inzenya n’ibindi kandi byose mu Kinyarwanda ni byo bizatuma ururimi rwacu rumenyekana”.

Dr Hamadoun Toure, umuyobozi wa ‘Smart Africa’, we yasabye urubyiruko kwitabira gukoresha cyane Internet kuko ngo hari amahirwe yabagezaho.

Ati “Urubyiruko rwa Afurika rugomba gukoresha cyane ikoranabuhanga rya Internet kuko ribafasha kwihangira imirimo, bakanamenya ko hari byinshi rikibitse byo kuvumbura bifitiye akamaro isi.

Ibi bizanagira uruhare mu kurwanya ubukene muri Afurika biciye mu ikoreshwa rya Internet”.

Abitabiriye iyi nama bifuza ko Internet yakoreshwa hagamijwe iterambere rirambye
Abitabiriye iyi nama bifuza ko Internet yakoreshwa hagamijwe iterambere rirambye

Akomeza avuga ko afite icyizere ko urubyiruko ruzagira aho rwigeza biciye mu ikoranabuhanga kuko Afurika ngo ifite abayobozi benshi bashishikajwe no kuriteza imbere nk’imoteri y’iterambere rirambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka