Inkura zizongera 10% ku musaruro w’Ubukerarugendo
Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) cyemeza ko kugaruka kw’inkura bizatuma umusaruro w’ubukerarugendo uzamukaho 10% kuko ari inyamaswa zari zimaze igihe zaracitse.

Byatangajwe na Belise Kariza, ukuriye ishami ry’ubukerarugendo muri RDB, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, cyibanze ku igaruka ry’inkura mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 zitaharangwa, kuri uyu wa 4 Gicurasi 2017.
Uwo muyobozi avuga ko ubwiyongere bw’abasura Pariki y’Akagera bwazamutse cyane kuva yakongerwamo inyamaswa nshya.
Yagize ati “Muri 2016 abasura Pariki y’Akagera bariyongereye cyane, n’umubare w’Abanyarwanda warazamutse baba 54% by’abayisuye bose.
Ibi byatewe ahanini n’uko twagaruye intare muri iyi Pariki.
Pariki y’Akagera ngo yinjije miliyoni 300Frw muri 2015, ngo hakaba hari hariho inyongera ya 10% ugereranije n’umwaka wa 2014.
Umuyobozi wa Pariki y’Akagera, Jes Gruner, yavuze ko bashyizeho ingamba zizatuma izi nyamaswa zitongera gucika.

Ati “Twiteguye gukurikirana ubuzima bw’izi nkura ku buryo buhagije kuko tuzazisura kenshi gashoboka, tuzisuzuma buri cyumweru haba hari ifite uburwayi ikavurwa.
Twashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kuzikurikirana ndetse hari na kajugujugu izajya iba iri hejuru ya Pariki icunga ko nta kizihungabanya”.
Ikindi ngo ni uko mu Rwanda hari itegeko rirengera ibinyabuzima harimo n’izi nyamaswa, bikaba ari byo bituma ba rushimusi batazongera kuzibasira.
Yongeraho ko Pariki y’Akagera ari ishyamba ryiza ririmo ibyo inkura zikunda kurya ku buryo ngo hari icyizere ko zizororoka zikaba nyinshi.
Izi nkura 10 z’umukara ziri muri Pariki y’Akagera, zageze mu Rwanda ku itariki ya 2 Gicurasi 2017 ziturutse mu gihugu cya Afurika y’Epfo, ubu ngo zose zikaba zimeze neza nk’uko ubuyobozi bw’iyi Pariki bubyemeza.

Ubu buyobozi kandi buvuga ko umushinga wo kuzana izi nkura watwaye miliyoni ebyiri z’Amadorari ya Amerika.
Biteganijwe ko mu byumweru bibiri biri imbere, ikindi cyiciro cy’inkura z’umukara 10 na zo zizagezwa mu Rwanda.
Inkuru zijyanye na: Inkura
- Urugendo rutoroshye inkura zakoze zitahuka mu Rwanda (Amafoto)
- Inkura eshanu zaturutse i Burayi zageze mu Rwanda amahoro (Amafoto)
- U Rwanda rugiye kwakira izindi nkura eshanu
- U Rwanda rugiye kwakira izindi Nkura ziturutse i Burayi
- Imwe mu Nkura yabyaye nyuma y’amezi ane zigaruwe mu Rwanda
- Izindi nkura 8 zagejejwe mu Rwanda
- Inkura 10 zageze mu Rwanda nyuma y’imyaka 10 zicitse
- Hagiye koherezwa inkura muri Pariki y’Akagera
- U Rwanda rugiye kuzana intare n’inkura zivuye muri Afurika y’Epfo
Ohereza igitekerezo
|
Byumwihariko ndashimira reta yurwanda kubufatanye na afrika yepfo mukugarura inkura muri park ya Akagera, nkimwe muri big 5, ubundi muri big 5 hari 3 batuzanira intare ziba 4,none imwe yaburaga nayo bayizanye zibaye 5, ,inzovu,imbogo, ingwe,Intare, inkura,ntakabuza rwose umusaruro uziyongera ndetse kurenga 10%.Banyarwanda,banyarwandakazi mureke dusure Kandi tumenye ibyiwacu kdi tubibungabunge, congratulations to Akagera national park.
Tourism izana amafranga menshi mu bihugu byinshi.Igira uruhare kuli National Budget.Izi nkura (rhinoceros) zinyibukije Paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Isi yose izahinduka nk’Ubusitani bwa EDEN (Eden Garden).Muli iyo si nshya,tuzaba dukina n’inyamaswa zose (intare,inzoka,etc...) nkuko tubisoma muli Yesaya 11:6-8.Nubwo abantu nyamwinshi bakeka ko "twaremewe kuzajya mu ijuru"kubera ko aribyo bigishijwe,ntabwo ari byo.
Ku munsi w’imperuka uri hafi,imana izarimbura abantu bose batayikorera,ahubwo bakibera mu byisi gusa.Isigaze abantu bake bayumvira kandi bakayikorera.Abo bazatura mu isi izahinduka Paradizo (Imigani 2:21,22).Ariko hali abantu bazajya mu ijuru,bagerayo bakazayobora isi nshya.Bible ibita ABERA (Daniel 7:27).
Nubwo pastors na padiri batajya babyigisha,ahubwo bakigisha gusa ko tuzajya mu ijuru,PAWULO na YESU bigishaga isi ko abantu beza bazatura mu isi nshya.Soma Matayo 5:5 na Abaheburayo 2:5.Tandukanya Ijuru rishya n’Isi nshya.Kuba umukristu nyawe,bisaba kwiga Bible neza,warangiza ugakora ibyo ivuga.Biriya byo kujya kurya ukarisitiya cyangwa guha pastor icyacumi abanje kugucurangira,ntabwo aribyo bukristu.Kuko biriya bidatuma umenya neza ibyo Bible yigisha.Urugero,aya masomo mbahaye,abenshi ntabwo mwali muyazi.Nyamara mumaze imyaka myinshi mujya mu nsengero!!!
GAHUNDA ZA LETA Y’ UMBUMWE BW’ ABANYARWANDA TURAZISHIMI KANDI TURAZISHYIGIKIYE.