U Rwanda rwifatanije na Afurika mu kwizihiza umunsi wo kwibohora kwayo
Kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi 2017, u Rwanda rwifatanije na Afurika yose mu kwizihiza, umunsi ngarukamwaka wahariwe ukwibohora kwa Afurika.
Uyu munsi wizihirijwe muri Camp Kigali, wari ufite insanganyamatsiko igira iti" Uruhare rw’itangazamakuru mu gutegurira urubyiruko guharanira kubohora Afurika byuzuye."

Uyu munsi witabiriwe n’urubyiruko rwaturutse mu mashuri yisumbuye na za kaminuza, witabirwa n’abanyamakuru batorejwe mu itorero Impamyabigwi icyiciro cya mbere n’icya kabiri.
Witabiriwe kandi n’abayobozi batandukanye b’igihugu barimo abahagarariye umuryango w’Impirimbanyi z’Ukwibohora kwa Afurika.(Panafrican Movement Rwanda).

Uyu munsi wabimburiwe n’imurika ry’ibikorwa bitandukanye birimo iby’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda,ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda birimo imyenda, inkweto, imitako n’ibikorwa by’ubugeni bitandukanye.
Hanabayemo ikiganiro cyatanzwe n’inararibonye zitandukanye mu itangazamakuru zaganiraga ku ruhare rw’itangazamakuru mu kwibohora k’u Rwanda na Afurika muri rusange gitangwamo ibitekerezo bizafasha mu gufasha u Rwanda kwibohora byuzuye ndetse na Afurika muri rusange.


























Photo: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi byerekana ko abantu dukeneye amahoro n’ubumwe.Ikibazo nuko abantu badashobora kubyigezaho,kuko bahora mu ntambara kandi bagashaka kwikubira ubutunzi bw’igihugu.Niyo mpamvu Bible ivuga ko abantu tudashobora kwiyobora neza nkuko tubisoma muli Yeremiya 10:23 (It doesn’t belong to man to direct his steps).Dukeneye UBUTEGETSI BW’IMANA.Nkuko tubisoma muli Daniel 2:44,ubwo butegetsi bw’imana buzaza,bumenagure ubutegetsi bw’abantu,noneho imana ishyireho ubutegetsi bwayo buzaba buyobowe na YESU nkuko tubisoma muli Revelations 11:15.Imana kandi izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza (kwiba,kwica,kurwana,gusambana,etc...).Hanyuma ISI ihinduke Paradizo,imere nk’ijuru (2 Petero 3:13).Aho kwiruka dushaka Panafricanism,YESU yasabye ABAKRISTU NYAKURI gushaka UBUTEGETSI BW’IMANA (Matayo 6:33).Imana idusaba kwiga Bible kugirango tumenye icyo idusaba,tugikore,hanyuma tuzahembwe UBUZIMA BW’ITEKA muli Paradizo.Mujye mwigana bariya bantu babwiriza mu mihanda no mu ngo z’abantu.Ni YESU wasize abidusabye,aho kwibera mu byisi gusa.