Abafite ubumuga bukomatanije bafashijwe bagira uruhare mu iterambere
Abafite ubumuga bukomatanyije ari bwo kutumva, kutabona no kutavuga bemeza ko na bo bafashijwe bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Byavugiwe mu kiganiro bamwe mu bayobozi mu miryango itandukanye y’abafite ubumuga bagiranye n’abanyamakuru, kuri uyu wa 5 Kamena 2017.
Ni ikiganiro ahanini cyibanze ku bibazo n’ibyifuzo abafite ubumuga bukomatanyije bafite, kugira ngo bijye ahagaragara bityo bafashwe nk’abandi Banyarwanda biteze imbere.
Samuel Munana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’abafite ubumuga bwo kutumva mu Rwanda (RNUD), avuga ko icyiciro cy’abafite ubumuga bukomatanyije gisa n’ikitazwi kuko kitajya cyibukwa.

Yagize ati “Mu ngengo y’imali y’uturere ahateganywa ubufasha ku babukeneye bose, usanga abafite ubumuga bw’ingingo ari bo bibukwa bakagurirwa imbago n’utugare. Abafite ubumuga bukomatanyije bo ntibajya batekerezwaho kuko batanazwi, kandi bafashijwe bagira uruhare mu iterambere.”
Avuga ko icyibanze bafashwa ari ukwigishwa ururimi rw’amarenga yo mu ntoki (gukoranaho) kuko rwihariye kuri bo. Avuga ko mu Rwanda ngo hari abantu 30 gusa bamaze guhugurirwa ururimi rw’amarenga yo mu ntoki, ngo bakaba bakiri bake cyane.
Mukandinda Matirida, umubyeyi wo mu karere ka Gisagara ufite abana batatu bafite ubumuga bukomatanyije, avuga ko umukobwa we, Naomi, yahagaritse kwiga nyuma yo guhuma kandi yari asanzwe atumva ntanavuge.

Ati “Naomi yize amashuri abanza, ageze mu wa gatandatu arahuma burundu ahita ahagarika kwiga kuko habuze ikigo yakwigamo gifite abarimu bigisha bakoresheje amarenga yo mu ntoki, akenshi haba hari uburyo bwa ‘Brail’ gusa”.
Uyu mubyeyi wabashije kumenya urwo rurimi, avuga ko abana bafite ubumuga bukomatanyije akenshi bahezwa, ariko ngo babashije kwigishwa ururimi bashoboye byabakura mu bwigunge bakagira icyo bigezaho.
Dr Mukarwego Betty, ufite ubumuga bwo kutabona ariko akaba umwarimu muri kaminuza, unahagarariye abagore muri komite nyobozi y’ubumwe nyarwanda bw’abatavuga (RUB), avuga ko hageze ko abafite ubumuga bukomatanyije bagira icyo bikorera.
Ati “Abafite ubundi bumuga butandukanye tuzi ko hari abiteje imbere, barize, bakora akazi ndetse banayobora imishinga yabo. Abafite ubumuga bukomatanyije ubu ni bwo bagiye gushyiraho ihuriro ryabo, bamenyekane, bakore, bumve ko ari Abanyarwanda nk’abandi.”
Kuri ubu mu Rwanda ngo hari abafite ubumuga bukomatanyije 130 bamaze kumenyekana, ariko ngo hari abandi benshi bagihishwa n’ababyeyi babo kuko batabaha agaciro.
Ohereza igitekerezo
|