Itike y’indege muri EAC iracyahenze kubera imisoro

Ihuriro ry’abakurikirana iby’ingendo mu ndege mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bemeza ko igiciro ku matike kikiri hejuru cyane bikabangamira abagenzi.

Abagize ihuriro ry'abakurikirana iby'ingendo mu ndege muri EAC bavuga ko igiciro cy'ingendo muri EAC kikiri hejuru. Aha bari basuye ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali
Abagize ihuriro ry’abakurikirana iby’ingendo mu ndege muri EAC bavuga ko igiciro cy’ingendo muri EAC kikiri hejuru. Aha bari basuye ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali

Babitangarije mu nama yabo ya 42 ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa 24 Gicurasi 2017 ikazamara iminsi itatu.

Ikaba ifite intego yo gushaka icyakorwa ngo ubwikorezi bwo mu kirere bworohe hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.

Alex Buterere, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri ‘RwandAir’, agaruka ku bituma ahanini itike y’indege ihenda muri EAC no muri Afurika muri rusange.

Agira ati “Imisoro ku bibuga by’indege iri hejuru bikabije, servisi zikorerwa indege n’abayijemo ku kibuga nazo zirahenze cyane ndetse n’amavuta indege zinywa ahenze.

Hari kandi ibihugu indege igezamo abagenzi ariko ntibyemere ko ihavana abandi, ibyo ni byo ahanini bituma amatike y’ingendo ahenda bikabije.”

Yongeraho ko iki ari ikibazo gikomeye kinabanagamira abagenda muri EAC, cyane nk’abakora ibikorwa by’ubucuruzi bagenda kenshi.

Daniel Malanga, umuyobozi ushinzwe iby’ubukungu mu Kigo cy’indege za gisivili muri Tanzania, na we yemeza ko igiciro cy’ingendo muri EAC kikiri hejuru.

Atanga urugero avuga ko nk’itike y’indege yo kuva Dar Es Salaam ujya na Nairobi ari Amadolari y’Amerika 800, abarirwa mu bihumbi 660RWf.

Ahamya ko ayo mafaranga y’itike ari hejuru kurusha ayo kuva Dar Es Salaam ujya i Dubai kandi urwo rugendo arirwo rurerure.

Akomeza avuga ko hakiri byishi byo gukora, birimo kongera abashoramari mu bwikorezi bw’indege bityo habeho ipiganwa, bikazaba imbarutso y’igabanuka ry’ibiciro by’ingendo.

Eric Ntagengerwa, umuyobozi ushinzwe indege za gisivili n'ibibuga by'indege muri EAC
Eric Ntagengerwa, umuyobozi ushinzwe indege za gisivili n’ibibuga by’indege muri EAC

Eric Ntagengerwa, ushinzwe indege za gisivili n’ibibuga by’indege muri EAC, avuga ko hari ibyatangiye gukorwa mu guhangana n’iki kibazo.

Ati “Icyo turimo gukora ni ugukuraho inzitizi zituma indege zo muri aka karere zitisanzura ku bibuga byose by’ibihugu bya EAC.

Ubu hari amabwiriza yamaze gutegurwa, azatuma abashinzwe iby’indege muri EAC bazajya bahura bakiga ku biciro by’ingendo, ibituma biri hejuru bityo hashakwe uko bikemuka igiciro kigabanuke.”

Iyo nama iri kubera i Kigali yitabiriwe na Tanzania, Kenya, Uganda n’u Rwanda. Abayijemo bakaba banaboneyeho gusura ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali.

Muri iyo nama, u Rwanda rwatorewe kuyobora iri huriro mu gihe cy’amezi atandatu, rusimbura Tanzania.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka