Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurinda, avuga ko umutekano utagera mu gihugu cyose udahereye mu ngo kuko byose bihera mu miryango.
Ku nshuro ya gatatu u Rwanda rugiye kongera kwakira inama yiswe “Transform Africa” igamije kongera umuvuduko w’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri Afurika.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka k’ubuhinzi (NAEB) gitangaza ko u Rwanda ruzinjiza miliyari zisaga 57RWf zivuye muri Kawa.
Kaminuza mpuzamahanga ya UGHE (University of Global Health Equity), imaze igihe gito ikorera mu Rwanda ngo izanye umuganda wayo mu kongera umubare w’abaganga.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, avuga ko kuba Papa Francis yaremeye ko Kiriziya Gatolika yakoze amakosa muri Jenoside ari igikorwa cyo kwishimirwa.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) ku bufatanye n’inzego zitandukanye, irashaka uko ikoranabuhanga ryagera ku baturarwanda bose bageze igihe cyo kurikoresha.
Hon. Rusiha Gaston avuga ko nta mwana ukwiye kubuzwa kwiga kubera ubumuga afite kuko hari uburyo bwashyizweho bworohereza abafite ubumuga butandukanye bakiga.
Kaminuza y’amahoteri, ubukerarugendo n’Ikoranabuhanga mu bucuruzi (UTB) yatangije gahunda yo kwigisha ururimi rw’Igiswahili mu rwego rwo gufasha ababishaka kurumenya byihuse.
Mu muhango wo kurahiza abashinjacyaha batatu ba gisirikare, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yabahamagariye kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi, kuko ari cyo kizatuma batunganya umurimo wabo bizewe.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC), cyatanze Miliyoni 50Frw mu kigega Agaciro Development Fund, ngo ukaba ari umusanzu kizajya gitanga buri mwaka.
Abashinzwe umutungo w’ibigo biterwa inkunga n’Ikigo cy’Igihugu cyita ku myuga n’ubumenyingiro (WDA), bashima amahugurwa cyabahaye kuko azabafasha kunoza akazi kabo.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) yashyizwe ahagaragara irerekana ko u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri muri Afurika mu kwimakaza imibereho myiza y’abaturage .
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Werurwe 2017, Madame Jeannette Kagame yatangije mu Rwanda ihuriro mpuzamahanga ryiswe "SheTrades" ry’abagore bakora ubucuruzi hirya no hino ku isi.
Minisiteri y’Umutungo kamere (MINIRENA) irakangurira Abanyarwanda kugabanya gukoresha ibicanwa bikomoka ku biti bagakoresha ibibisimbura kuko biboneka.
Abahanga mu buvuzi bw’amenyo n’izindi ndwara zo mu kanwa bakangurira abantu kwisuzumisha amenyo nibura rimwe mu mwaka kuko akenshi aba afite ibibazo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yahaye ibikoresho binyuranye abajyana b’ubuzima, inabashimira umurimo mwiza bakora wo kwita ku baturage aho batuye,ikavuga ko kubashima bikwiye kuba umuco.
Abana babarirwa mu 12.662 bo mu Karere ka Musanze bapimwe muri bo abagera ku 104 bafite ikibazo cy’imirire mibi.
Umuryango “Hope for Rwanda” ukorera mu karere ka Gasabo ibikorwa byo kwita ku bana baterwa inda zitateganyijwe, urabakangurira kumenya amategeko abarengera ntibakomeze guhohoterwa.
Kuri uyu wa 15 Werurwe 2017, polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 18 bafatiwe mu bikorwa byo kunywa no gucuruza urumogi, bakaba bafungiye kuri Station ya Polisi ya Nyamirambo. Bafatanywe ibiro bigera kuri 300, bifite agaciro kagera kuri Miliyoni 6Frw.
Ubwikorezi mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) buracyarimo ibibazo birimo gutinda ku mipaka ariyo mpamvu harimo gushakishwa uko byavanwaho.
Abafasha b’abaganga mu ngo barahamagarirwa kugira ubwitange n’urukundo bityo bakita uko bikwiye ku barwaye indwara zitandura kandi zidakira.
Ubwo Kaminuza ya Kigali (UoK) yatangaga impamyabumenyi ku bayirangijemo hari bamwe bazibuze ku munota wa nyuma nyamara bari baje biteguye kuzitahana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 9 Werurwe 2017, IPRC Kigali yakoze umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 660, basoje amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro muri iri shuri mu mwaka w’amashuri wa 2016.
Banki ya Kigali (BK) itangaza ko yabonye inyungu ya Miriyari 20.8Frw mu mwaka wa 2016 ngo ikaba yarabigezeho ahanini kubera ubwiyongere bw’inguzanyo zatanzwe.
Banki ya Kigali (BK) yatangije gahunda yise BK Urumuri yo kwakira imishinga y’urubyiruko ibyara inyungu, izaba ikoze neza kurusha iyindi ikazahabwa inguzanyo izishyurwa hatiyongereyeho inyungu.
Abanyeshuri biga muri Groupe Scolaire Muhoza II muri Musanze, bemeza ko kumenya amateka yaranze u Rwanda arimo n’aya Jenoside bibafasha kubaka ejo hazaza.
U Rwanda rwazigamye Miliyoni 125 ku mafaranga yatangwaha ku ngendo z’akazi zijya mu mahanga, kuko zagabanyijwe nk’uko byifujwe mu mwiherero w’abayobozi w’umwaka ushize.
Ikigo cyitwa “Aqua” gikomoka mu gihugu cya Danemark, kigiye gukemura ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amafi, cyatumaga umusaruro wayo uba muke.
Inzego zitandukanye zita ku buzima zirakangurira Abanyarwanda gukomeza kurwanya akato gahabwa abafite virusi itera SIDA kuko nabo ari abantu nk’abandi.
Abaturage bo mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Rulindo ahakorerwa ubuhinzi bwa Stevia, bahamya ko uyu mushinga wabarinze ubushomeri bibafasha kwiteza imbere.