Ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara giterwa inkunga ya miliyoni 400RWf buri mwaka

Itsinda ry’abayobozi b’ikigega ‘Global Fund’ bari mu Rwanda basuye ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara giterwa inkunga n’iki kigega bashima imikorere yacyo.

Ikigo cy'urubyiruko cya Kimisagara gifasha urubyiruko kutaba inzererezi
Ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara gifasha urubyiruko kutaba inzererezi

Iki kigo bagisuye tariki ya 01 Gicurasi 2017, batambagizwa ibice bitandukanye ari ko banasobanurirwa ibihakorerwa.

Impamvu y’uru ruzinduko ngo ni ukugira ngo barebe uko inkunga iki kigega gitera imishinga itandukanye yo mu Rwanda ikoreshwa, nk’uko uwari uhagarariye abandi, Rahul Singhal yabitangaje.

Agira ati “Twahisemo gusura u Rwanda ngo turebe ibikorwa binyuranye Global Fund itera inkunga cyane ko tubona ari iguhugu cyihuta mu iterambere.

Iki kigo twasuye uyu munsi kirashimishije kuko gifasha urubyiruko kwirinda indwara z’ibyorezo binyuze mu bukangurambaga no kwirinda ibiyobyabwenge kandi ndabona bigenda neza.”

Abashyitsi batandukanye barimo abaturutse muri Global Fund baganira n'urubyiruko rwo ku kigo cy'urubyiruko rwa Kimisagara
Abashyitsi batandukanye barimo abaturutse muri Global Fund baganira n’urubyiruko rwo ku kigo cy’urubyiruko rwa Kimisagara

Niyitegeka Jean Marie Vianney , umukozi wa Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga ushinzwe ubuzima bw’imyororokere, avuga ko muri cyo kigo cy’urubyiruko cya Kimisagara urubyiruko rukangurirwa kwirinda rukanigishwa imyuga.

Ati “Hari ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kwirinda SIDA na Malaria bagezwaho n’abakangurambaga b’urungano.

Hari kandi abiga imyuga inyuranye irimo kudoda, gucuranga ibyuma by’umuziki, ikoranabuhanga n’imikino inyuranye bigatuma urubyiruko rutazerera ngo rujye mu ngeso mbi.”

Akomeza avuga ko “Global Fund” itera inkunga icyo kigo ya miliyoni 400FWf buri mwaka kugira ngo haboneke ibikenerwa byose ndetse no guhemba abarimu n’bandi bakozi.

Rukundo Jules, umwe mu bana bari baje gukina umupira, avuga ko iki kigo kimufitiye akamaro kanini.

Agira ati “Hano tuhakura inama nyinshi zidufasha kurinda imibiri yacu. Ikindi ndaza ngakina umupira bikamfasha kuzamura impano yanjye, nkaba nkangurira urundi rubyiruko kugana iki kigo kuko tugikuramo ubumenyi butadusanga mu rugo.”

Rahul Singhal, wari ukuriye itsinda ryasuye ikigo cy'urubyiruko cya Kimisagara
Rahul Singhal, wari ukuriye itsinda ryasuye ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara

Mugwaneza Placidie, umukozi w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) mu ishami ryo kurwanya SIDA, avuga ko igice kinini cy’inkunga ya Global Fund mu Rwaanda cyerekezwa mu kurwanya icyorezo cya SIDA mu rubyiryuko.

Aba bashyitsi basuye ikigo cy’urubyiruko cya Kimisagara nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi mu Mujyi wa Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashima abadutekerezaho nkurubyiruko arko dufite imbogamizi ugana mubigo byimari ufite umushinga ngo baguhe inguzanyo bakakwaka igwate kd ntazo turagira
Bikaduca intege yewe nayamishinga igahama munyandiko kko ntabushobozi

Turasaba reta ko yatworohereza kubona inguzanyo cg inkunga .

Iyakaremye j claude yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka