Perezida Kagame yifuza ko ibibazo byugarije Afurika bikomeza kuganirwaho

Abagize Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ka Afurika yunze ubumwe (AU) bavuga ko Perezida Kagame yabagiriye inama yo gukomeza kuganira ku bibazo byugarije uyu mugabane.

Perezida Kagame hamwe n'abagize Akanama gashinzwe amahoro n'umutekano ka Afurika yunze ubumwe (AU).
Perezida Kagame hamwe n’abagize Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ka Afurika yunze ubumwe (AU).

Ukuriye aka kanama, Mull Sebujja Katende, yabitangaje nyuma y’ikiganiro abagize aka kanama bagiranye na Perezida Kagame, kikaba cyabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa 5 Gicurasi 2017.

Aba bayobozi ngo bari mu Rwanda mu mwiherero ugamije gusuzuma uko bakora inshingano zabo n’uburyo banoza imikorere bagamije ko Afurika yagira amahoro n’umutekano birambye.

Mull Katende yavuze ko abagize aka kanama bashimye cyane umusanzu wa Perezida Kagame yagateye.

Mull Sebujja Katende ukuriye aka kanama.
Mull Sebujja Katende ukuriye aka kanama.

Yagize ati “Perezida Kagame ni umuyobozi w’indashyikirwa wafashije mu gutunganya inzego mu muryango wa Afurika yunze ubumwe. Hari umukoro yakoreye uyu muryango kandi yawukoze neza cyane ku buryo abanyamuryango bose babishimye.”

Yongeraho ko Perezida Kagame yabasabye gukomeza ibiganiro bivuga ku bibazo Afurika ihura na byo, kuko ngo kubivugaho kenshi bigeraho bikaberekeza ku bintu bizima.

Yavuze ko bagiranye ikiganiro kirambuye, bakanavugana ku bintu bitandukanye birebana n’uyu muryango, aho ngo yagarutse kuri bimwe mu bibazo bikunze kubangamira Afurika.

Ati “Yatubwiye ko ahanini dufite ikibazo cy’imyitwarire, ni kuvuga ko tugomba kuyihindura. Ikindi ni intege nke dufite nk’Abanyafurika zo gushyira mu bikorwa ibyemezo biba byafashwe mu biganiro bitandukanye tugira.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka