Umutekano muke uracyari imbogamizi ku iyoroshywa ry’urujya n’uruza muri Afurika
Ikibazo cy’umutekano muke kiza imbere mu bibangamira gahunda yo koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu mu bihugu bya Afurika.
Byagaragarijwe mu muhango wo gutangiza inama ya Kabiri y’impuguke zihagarariye ibihugu bya Afurika, ziga ku bijyanye n’amasezerano yo koroshya urujya n’uruza.
Iyi nama ibera i Kigali yatangiye kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Gicurasi 2017, ikazamara iminsi ine.
Khabele Matlosa, umuyobozi ushinzwe Politiki mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe, agaruka kuri bimwe mu bituma bimwe mu bihugu visera ibirenge muri iyi gahunda.
Yagize ati "Ibihugu bimwe biracyatinya ko byakwinjirwamo ku buryo bworoshye n’imitwe y’iterabwoba. Hari ibindi bitinya ko abaturuka mu bindi bihugu batwara imirimo abenegihugu".
Gusa avuga ko iyi gahunda iramutse ishyizwe mu bikorwa yagirira akamaro Afurika, nk’urubyiruko rujya kwiga Kuri uyu mugabane, kwiyongera kw’imirimo, koroshya ubucuruzi n’ibindi.
Col Francis Mutiganda, ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu,we avuga ko gufunga imipaka kw’ibihugu atari byo bibuza ababyinjiramo.
Ati “Iyo ugereranyije ibihugu byafunguye imipaka n’ibikiyifunze, usanga ibitarafunguye imipaka ari byo birimo abo bantu benshi batifuzwa bakekwaho guteza umutekano muke.
Ese baba banyuze he? Gufunga imipaka byabamariye iki? Mu by’ukuri ntabwo ari byo gufungira imipaka Abanyafurika benewabo kuko si wo muti”.
Aha yatanze urugero ku gihugu cya Afurika y’Epfo kitigeze gifungura imipaka ariko ngo kikaba gifite amamiliyoni y’abantu bacyinjiyemo mu buryo budasobanutse.
Biteganyijwe ko muri Mutarama 2018, imirimo yo gutegura aya masezerano yaba yageze ku musozo ku buryo gufungura imipaka ku bihugu byose bya Afurika byahita bitangira.
Kuri ubu hari ibihugu 20 byoroheje uburyo bwo kubyinjiramo ari byo u Rwanda, Seychelles, Uganda, Togo, Guinée Bissau, Cape Vert, Ghana, Mauritania, Mozambique, Tunisia, Mauritius na Comoros.
Harimo kandina Madagascar, Somalia, Djibouti, Kenya Senegal, Tanzania, Gambia, Malawi na Burukina Faso.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|