Muri 2020 imirire mibi mu baturage izaba iri munsi ya 20%

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Nyaruguru bibumbiye mu ishyirahamwe bise ‘Turwanye imirire mibi’ rikora ibikorwa bibyara inyungu bemeza ko byabafashije kurwanya imirire mibi.

Ibikorwa aba baturage bakorera mu ishyirahamwe ryabo bituma babona ubushobozi bwo kurwanya imirire mibi
Ibikorwa aba baturage bakorera mu ishyirahamwe ryabo bituma babona ubushobozi bwo kurwanya imirire mibi

Ishyirahamwe ry’aba bagore 20 bo mu Murenge wa Kibeho, rikora ibikorwa byo kudoda, kuboha imipira y’abakuru n’imyenda y’abana bakinjiza amafaranga, bakaba barabitewemo inkunga n’umushinga wita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana (MCSP).

Umwe muri aba babyeyi, Mukandekezi Alphonsine, wari ufite umwana wagaragaweho n’imirire mibi, avuga uko umwana we yari ameze.

Yagize ati “Nabonye umwana wanjye ku mezi umunani imisatsi icurama, akanatakaza ibiro, ni ko kumujyana ku Mujyanama w’ubuzima ambwira ko afite ikibazo cy’imirire mibi.

Nahise mujyana ku kigo nderabuzima batangira kumuha amata n’igikoma nyuma y’igihe atangira kugarura akajisho”.

Akomeza avuga ko yaboneyeho kujya muri iryo shyirahamwe, abona ubushobozi butuma umwana we akira neza.

Ati “Iri shyirahamwe ryatumye mbasha kwitangira mituweri, mbona ibyo kugaburira abana ndetse nkanabakamishiriza.

Naba nagiye mu ishyiramwe ngasiga umuhinzi mu murima kandi nkamwishyura, kuko ku kwezi ninjiza nibura ibihumbi 30Frw”.

Mugenzi we Nyiransabimana Theophila, na we avuga ko iri shyirahamwe hari icyo ryahinduye mu mibereho ye.

Ati “Ubu sinakongera kurwaza indwara iterwa n’imirire mibi kuko mbasha kwibonera indyo yuzuye ntabanje guhingiriza cyangwa gusaba.

Mbona imyenda yo kwambara n’isabune tukagira isuku ndetse naniguriye ihene ku buryo iherutse kubyara babiri”.

Kuri ubu, umwana we ngo ameze neza kandi ngo ntazasubira inyuma kuko ubuzima bugenda bumera neza kurushaho kubera ishyirahamwe ryabo.

Iri shyirahamwe ubu ngo rifite amafaranga asaga miliyoni n’igice kuri konti kandi ngo barabona azakomeza kwiyongera, gusa ngo bafite imbogamizi yo kubura amasoko ahagije y’ibyo bakora.

Dr Musoni Pascal, umukozi w’Umushinga MCSP, avuga ko hari icyizere ko imirire mibi izagabanuka n’ubwo bitihuta.

Ati “Muri rusange kurwanya imirire mibi si igikorwa cy’akanya gato, turakomeza kwigisha kugira ngo imyumvire y’ababyeyi izamuke kandi dufite icyizere ko tuzabigeraho kuko bagenda babyumva bakanabigira ibyabo”.

Dr Musoni Gaspard umukozi w'umushinga MCSP
Dr Musoni Gaspard umukozi w’umushinga MCSP

Imibare yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), mu ibarura rya 2015, yerekanye ko mu Rwanda imirire mibi iri kuri 38%. Icyakora mu cyerekezo 2020 bigateganywa ko yazaba iri munsi ya 20%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka