Muhanga: Abakozi ba Hotel n’utubari bafatwa nabi bikica serivisi

Abakora mu mahoteri, utubari na za resitora mu Karere ka Muhanga, bagaragaza ko zimwe mu mpamvu zituma bakira nabi ababagana ari uko abakoresha babo batabitaho.

RDB itangaza ko iri guhugura abakozi bahura n'abakiriya, kugira ngo bamenye uko bitwara ngo batange serivise zinoze
RDB itangaza ko iri guhugura abakozi bahura n’abakiriya, kugira ngo bamenye uko bitwara ngo batange serivise zinoze

Bavuga ko usanga badahabwa amafunguro ahagije kuko hari n’abarya ibyo abakiriya basigaje, bakanavuga ko usanga hari igihe abakozi barya ku byo bateguriye abakiriya kuko baba batabibona.

Umukozi muri Motel Mater Dey avuga ko ahereye ku rugero rw’abakiriya binubira ingano y’inyama y’ingurube izwi ku izina ry’akabenzi,bishoboka ko abakozi baba bariyeho akaba ari yo mpamvu abakiriya binuba.

Agira ati, “Niba umukoresha adashobora gufata umunsi umwe ngo yenda atekere akabenzi abakozi be ni gute batazakararikira,ugasanga abakiriya binuba ko batse inusu cyangwa iikilo ariko bagahabwa nkeya”.

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiravuga ko impamvu amahoteri utubari n’amaresitora akigaragaramo serivisi zitanogeye ababigana biterwa n’imicungire mibi y’abakozi n’akazi bashinzwe.

Ibi biravugwa mu gihe u Rwanda rwari rwiyemeje ko umwaka wa 2020 ruzaba ruri hejuru ya 85% mu gutanga serivisi nziza harimo n’izitangirwa muri za Hotel, utubari na resitora, ariko ngo birasba imbaraga kuko rukiri muri 70% muri izi serivisi.

Ngirinshuti avuga ko nta Hotel yabona inkoko zihagije abakozi
Ngirinshuti avuga ko nta Hotel yabona inkoko zihagije abakozi

Ngirinshuti Laetitia umukozi muri Hotel Splendid mu Mujyi wa Muhanga avuga nk’umukoresha we agaragaza ko nyiri hoteli cg Restorant adashobora kubona inkoko buri mukozi ariye kandi akeneye kunguka.

Agira ati, “Njyewe simbyumva neza kuko umukozi wese muri serivisi runaka umuhaye inkoko nyi hotel we yazunguka gute”?

Ibi ariko siko abandi bakozi babibona kuko ngo burya umukozi icyo akeneye si uguhaga ahubwo ni ukumva agaciro k’icyo akora no kumugaragariza ko iyo nkoko na we ashobora kuyirya.

Ibi bibazo byose mu mahoteli, utubari n’amarestora ngo bituma habaho gutanga serivisi zitanogeye abakiriya, ari na yo mpamvu ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiri kuzenguruka imijyi yunganira uwa Kigali bigisha abakozi n’abayobozi babo ngo bamenye uko bakwitwara, n’uburenganzira bwabo kugira ngo babashe gutanga serivisi zinoze.

Umukozi wa RDB mu ishami ryo kwakira abantu neza akaba n’umuyobozi w’agashami gashinzwe ubukerarugendo, Emmanuel Nsabimana, avuga ko ba nyir’ibigo baba barubatse imikorere yabo, busa nk’ubucuritse.

Agira ati, “Ubundi serivisi nziza zagombye gutangwa uva ku buyobozi bw’ikigo ugera ku mukozi, ariko ba nyir’ibigo barabicurika bakazishakira kuva hasi ujya hejuru, bituma byose babishyira mu museriveri kandi bireba abayobozi”.

Cyakora na we agaya abakoresha bicisha inzara abakozi babo kandi nyamara ngo uukozi ufashwe neza ari we utanga umusaruro.

Avuga ko kugira ngo intego Leta yihaye yo kunoza serivisi nziza zigezweho abanyamahoteri, utubari na za Resitora nibatikosora haziyambazwa itegeko ry’ubukererugendo ryashyizweho ngo irirerengere inyungu z’abakiriya kuko ngo bidawiye ko zihungabana kubera abakoresha badashaka kumva.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka