Muhanga: Bagiye kwitabaza banki kugira ngo babashe kuzuza isoko

Ubuyobozi w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu Karere ka Muhanga buravuga ko bagiye kwitabaza inguzanyo ya banki kugira ngo babashe kuzuza isoko rya Kijyambere batangiye kubaka.

Harabura igorofa imwe ngo igice cya mbere gisakarwe
Harabura igorofa imwe ngo igice cya mbere gisakarwe

Imirimo yo kuzuza iri soko yakagombye kuba yararangiranye n’umwaka wa 2017, idindira ryayo rika ngo rituruka ku kuba hari abanyamuryango ba sosiyeti ya (MIG) Muhanga Investment Group, bari biyemeje kuryubaka ariko ntibatanga imigabane bari biyemeje.

Umuyobozi wa PSF mu karere ka Muhanga Kimonyo Theogene avuga ko nibigenda neza umwaka wa 2019 uzarangira isoko ryuzuye rinatashywe ku mugaragaro n’ubwo bigaragara ko imirimo yo kubaka ikiri myinshi.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Muhanga Kimonyo Teogene avuga ko n’ubwo habayeho ubukererwe ubu noneho abantu batangira kugira icyizere kuko bagiye gukorana na banki kugira ngo ibagurize miliyali zibarirwa muri eshatu zibura ngo isko ryuzure.

Agira ati, “Imigabane yasabwaga yarabonetse ubu noneho nta bwoba buhari banki zatugirira icyizere zikatuguriza nibigenda neza uyu mwaka isoko rizatahwa ku mugaragaro”.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubukungu kayiranga Innocent avuga ko umusanzu akarere kari kiyemeje gutanga ungana na 15% bya Miliyali enye zigomba kuzuza isoko, na wo ugomba gutangwa bitarenze Mutarama 2019 kugira ngo wunganire abikorera.

Agira ati, “Iyo turebye ingamba twafashe ngo isoko ryuzure nk’igikorwa twatangiranye n’abikorera, biragaragara ko mu minsi mikeya isoko rizaba ryzuye, kuko natwe ntiturenza ukwezi kwa Mutarama tudatanze umusanzu twari twemeye”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Emmanuel Gasana avuga ko nk’uko abanyamuhanga biyemeje gukorera hamwe bakubaka isoko bakomeza kurangwa n’ubwo bufatanye kuko ubucuruzi bushingiye ku muntu ku giti cye ngo butakijyanye n’igihe.

Avuga ko hari ibindi bikorwa birimo no kubaka inganda bizatangira gukorwa mu Mujyi wa Muhanga ku ngengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020, kandi ko ubufatanye ari bwo buzatuma n’abanyamuhanga bubaka izo nganda.

Agira ati, “Iyo washoye hirya no hino ufatanyije n’abandi iyo uhombye hamwe wungukira ahandi wakunguka hose bikaba byiza kurushaho naho iyo uvuze ngo reka nyakubite aha ntawamenya burya ni ishyano ni ugutekerereza hafi”.

Guverineri avuga ko Politiki ya Leta ari ugufasha abikorera bibumbiye mu makoperative na za Kopmanyi bagahabwa ubushobozi n’ubumenyi buzatuma bashobora gukoresha ibikorwa remezo bishya bigenda byegerezwa mu Mijyi yunganira uwa Kigali byose bigakorwa mu bufatanye.

Minisitiri Biruta niwe watangije kubaka isoko rya kijyambere rya Muhanga abasaba kuzaribyaza umusaruro
Minisitiri Biruta niwe watangije kubaka isoko rya kijyambere rya Muhanga abasaba kuzaribyaza umusaruro

Isoko rya Kijyambere rya Muhanga ryashyizweho ibuye ry’ifatizo mu mpera z’umwakawa 2015 hari taliki ya 31 Ukuboza, rigomba kuzura mu mezi 24, bivuze ko ryakabaye ryaruzuye bitarenze ukuboza 2017.

Nyamara n’igice cya mbere cy’inyubako zaryo ntaho kiragera kuko hakibura igorofa ya nyuma ngo basakare.

Iri soko ryari ryitezweho guca burundu akajagari k’abacururiza mu muhanda bitwaje ko nta myanya babona mu isoko rishaje kuko yuzuye, ryari ryitezweho kandi kwagura ibikorwa by’ubucuruzi buvuguruye.

Aha byari biteganyijwe ko ngo rizashyirwamo ububiko bw’ibicuruzwa bizajya bitumizwa mu bushinwa nka bumwe mu buryo bwo kwagura ubucuruzi mpuzamahanga, kugira ngo ibicuruzwa bigere ku banyarwanda ku buryo bworoshye.

Mu mwaka ushize wa 2018 habayeho inama yo kuvugurura sosiyeti ya MIG isigarana abanyamuryango 40 muri 60 bari batangiranye nayo, icyo gihe haburaga miliyoni 150 frw ngo imigabane shingiro bari bariyemeje gutanga zuzure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

igishushanyo cyumujyi Wa muhanga mwazacyitweretse

samson yanditse ku itariki ya: 16-04-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka