Gushora ikimasa ugasarura intama ntaho byageza umuhinzi - Urugaga Imbaraga

Ubuyobozi bw’urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda “Imbaraga” buravuga ko abahinzi bugarijwe n’ikibazo cyo kubura amasoko y’umusaruro wabo.

Abatumiwa bitabiriye ikiganiro Ubyumva ute n'umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza
Abatumiwa bitabiriye ikiganiro Ubyumva ute n’umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza

Mu kiganiro Ubyumva ute cya KT Radio cyahise tariki 28 Mutarama 2019, Urugaga Imbaraga kandi rwagaragaje ko n’amasoko aboneka usanga ibiciro biri hasi kuko ahanini ngo igiciro fatizo kigenwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi, umuturage adahawe urubuga.

Umuyobozi w’urugaga “Imbaraga” Jean Paul Munyakazi agaragaza ko n’ubwo Leta itera inkunga abahinzi muri gahunda ya Nkunganire ku mbuto n’amafumbire, hari indi mirimo umuhinzi akora kugira ngo ashore imari ye mu buhinzi.

Cyakora ngo haracyari icyuho mu mikorere n’imikoranire y’abahinzi, inzego z’ubuhinzi n’ubuyobozi bwite bwa leta kugira ngo umusaruro w’umuhinzi ubone isoko rimunogeye ku buryo adahura n’ibihombo.

Munyakazi avuga ko icyitwa igiciro fatizo gishyirwaho na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, n’izifite aho zihurira n’ubuhinzi n’amasoko y’umusaruro akenshi kishyirwaho hatitawe ku nyungu y’umuturage bigatuma ahubwo rimwe na rimwe biha urwaho abamamyi.

Urugero ni urugaragazwa n’abahinzi b’umuceli mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi aho abahinzi bagaragaza ko abanyenganda ziwutunganya ari bo bagena igiciro bitwaje ko umuhinzi ntahandi yagurishiriza umuceli we.

Abahinzi bavuga ko 295frw bahawe ku kilo cy’umuceli udatonoye ari ukuwutesha agaciro no gushaka kuwufata ku ngufu, ugereranyije n’ibyo bashoramo kuko ngo mbere babahaga asaga ho gato 300 frw na yo adahagije.

Umuyobozi w’urugaga “Imbaraga” na we agaragaza ko ibiciro bigenwa bibangamiye cyane abahinzi borozi by’umwihariko ku bigoli n’umuceli, ndetse n’umusaruro ukomoka ku mata.

Agira ati, “Nta ruhare rugaragara mu gushyiraho ibiciro by’umusaruro wacu, kuko twe dutangira guhinga twashoye, njya nkunda gutanga urugero ko mu gihe ushoye ikimasa mu buhinzi wajya gusarura ukabona intama ntaho byaba biganisha ubuhinzi bwacu”.

“Twababajwe no kubona Leta igena igiciro fatizo ku muhinzi w’ibigoli mu Ntara y’i Burasirazuba ariko nta muhinzi wigeze ahabwa arenga 120frw ku kilo, byari bikwiye ko Leta itagarukira gusa mu bukangurambaga ahubwo ikwiye no kudufasha guhangana n’abamamyi”.

Dr Bucagu Charles umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubuhinzi
Dr Bucagu Charles umuyobozi wungirije wa RAB ushinzwe ubuhinzi

Agaragaza ko kuba umuhinzi yejeje umusaruro bashaka isoko, igiciro fatizo kidashingirwaho kuko abacuruzi bafite amafaranga bakora agatsiko ko kwanga kugura umusaruro bakishyiriraho icyabo ari naho ashaka ko MINICOM n’izindi nzego zabihagurukira bikajya bikurikiranwa nk’uko ikurikirana ibijyanye n’ubukangurabaga.

Umuyobozi wungirijwe muri Minisiteri y’ubucuruzi (MINICOM) ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mu gihugu asobanura ko ikibazo cyagaragaye ku nganda n’abahinzi b’umuceli wa Bugaragama yitabiriye kugikemura kandi akaganira n’abahinzi ndetse n’inganda.

Agaragaza ko hemejwe igiciro fatizo cya 290 frw ariko inganda zikongeraho igiceri cy’amafaranga atanu kuko abahinzi bavugaga ko ayo bahawe ari make, bityo ko habayeho ubwumvikane bw’impande bireba.

Agira ati “Kiriya giciro kijya kujyaho twabanje kubiganiraho n’abahagarariye abahinzi, ariko nyuma baganiriye ku mafaranga agomba kwiyongera ku giciro fatizo, barumvikanye banasinye amasezerano n’inganda eshatu zizafata umusaruro”

Nyamara mu ijambo ry’umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ntaho agaragaza ko abahinzi bahagarariwe mu kugena igiciro kuko ngo cyagenwe n’inzego zibishinzwe muri MINAGRI, na MINICOM, kandi hamaze kurebwa iby’abahinzi bashoye n’ibyo bazunguka bamaze kugurisha umuceli wabo kuri 295frw.

Agira ati “Umuhinzi nta gihombo ashobora guhura na cyo kuko Leta byose iba yabirebye, muri za nzego za MINICOM na MINAGRI, bakagena igiciro bakurikije ibyo umuhinzi yashoye ndetse bakagena n’urwunguko ku buryo umuinzi nta kiazo azagira”.

Yves Bernard Ningabire umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri MINALOC
Yves Bernard Ningabire umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri MINALOC

Ahereye ku bibazo byagaragajwe ko ibigori by’i Burasirazuba byaguzwe ku mafaranga make, Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gihinzwe ubuhinzi n’ubworozi ( RAB) agaragaza ko bibabaje koko ariko hakwiye gufatwa ingamba.

Agira ati “Birababaje kubona ikilo cy’ibigoli kigurwa ku 120frw, kandi cyari cyashyizwe hejuru ya 200frw, byaba byiza habayeho uburyo bwo guhuza umusaruro ku baturage kugira ngo habeha gushaka isoko ryi zewe habayeho guciririkanya ku isoko”.

Guciririkanya igiciro cyiza ni ikintu gikomeye cyane,niba ufite toni y’ibigori ntibizakorohera guhangana n’ufite toni 100 ariko umuhinzi nahuza umusaruro na mugenzi we bazarushaho gushaka isoko bahanganye n’abandi aho kwihererana umwe umwe.

Agaragaza ko kandi hagiye kubaho uburyo bwo gutunganya umusaruro kuri buri mwihariko w’Akarere kuko usanga hari igihe amasoko ashakwa ariko bikaza kugaragara ko umusaruro wabitswe nabi ntiwemerwe n’abaguzi.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC igaragaza ko uruhare rwayo mu guteza imbere ubuhinzi rugaragara cyane mu bukangura mbaga bukorwa n’inzego z’ibanze ku bufatanye na MINAGRI, ariko ko inakomeza kureberera umuhinzi niba atahungabanyijwe.

Agaragaza ko na we abona ko ibiciro by’umusaruro bikunze gupyinagaza umuhinzi hagahoraho impaka zidashira kandi nyamara ngo byari bikwiye kuba byararebwe ho mbere aho kugaragara ku munota wa nyuma.

Agira ati “Icyo nemera cyo ni uko iyo umuturage agaragaza ko hari ikitagenda byanze bikunze tuba tugomba kwicara tukabiganiraho”.

Karangwa Etienne ushinzwe ubucuruzi bw'imbere mugihugu muri MINICOM
Karangwa Etienne ushinzwe ubucuruzi bw’imbere mugihugu muri MINICOM

“Umuti urambye birakwiye ko tubikemura neza mu igena migambi bitaragera no ku muhinzi, tugatekereza n’umusaruro tuba turimo dukangurira abahinzi kugeraho uzabona isoko gute, nkeka ko dukwiye gushyiramo imbaraga zirenze hamwe na MINAGRI na MINICOM”.

mu bindi bihingwa byakunze kuvugwa ko bidafite amasoko cyangwa n’ibiciro bikagenda bihindagurika hari nk’imyumbati yera ku mayaga aho uruganda rwa Kinazi rutabasha kugura umusaruro wose w’abahinzi.

Hari kandi ikibazo cy’umusaruro w’ibitoki bibyara inzoga aho inganda ziwutunganya zitarabasha kuwugurira abahinzi rimwe na rimwe bakaba banahitamo gutema insina.

Ibijumba n’ibishyimbo na byo ku mwero wabyo ngo birakomeye kubibonera amasoko ashimishije ugereranyije n’ibyo abahinzi baba bashoyemo.

Hari imyanzuro yihutirwa ikwiye gufatwa

Imwe mu myanzuro igaragazawa na MININAGRI ni ugushyiraho uburyo bwo guhuza umusaruro hagashakwa isoko ryagutse mu rwego rwo kurwanya abamamyi, ndetse no gushyiraho uburyo bwiza bwo kubika umusaruro kugira ngo utangirika.

MINALOC yo isanga inzego zifite aho zihurira n’ubuhinzi zikwiye kongera kwicara zigatekereza neza ibishobora kuba ku muhinzi ku buryo atazahura n’ibihombo kandi yari ageze ku musaruro.

Uyu mwanzuro ni na wo Urugaga Imbaraga rusanga ukwiye gufatwa Leta ntihugire gusa mu bukangura mbaga ahubwo igaherekeza umuhinzi kugeza abonye isoko kugira ngo hirindwe gucika intege zashorwaga mu buhinzi n’ubworozi.

Urugaga Imbaraga rugaragaza ko na rwo rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kurwanya ko abahinzi botsa umusaruo wabo ariko bakifuza ko Leta ikwiye kubafasha kubona ikgega cyafasha abahinzi igihe isoko ritaranoga neza ndetse umusaruro wabo ukaba waba ingwate ku nguzanyo.

MINICOM na yo igaragaza ko igiye kurushaho gukurikirana ibibazo by’umusaruro w’abaturage ufatwa nk’inganda ntizihite zishyura umuturage, mu gihe ngo igiye no kureba uko inganda ntoya zitunganya imyumbati zunganira urwa Kinazi zigiye kongera zigasanwa zikongera gufasha abahinzi bo ku mayaga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka