Nta mwarimu ukwiye kwangirwa kuvurwa kuko atarahembwa - MINEDUC

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi avuga ko nta mwarimu ukwiye kwimwa serivisi z’ubuvuzi kuko atarahembwa.

Dr Munyakazi agaragaza ko gutinda guhembwa bitavutsa mwarimu ubuvuzi
Dr Munyakazi agaragaza ko gutinda guhembwa bitavutsa mwarimu ubuvuzi

Avuga ko aho byagaragaye nko mu Karere ka Gisagara byaba byaratewe n’uko Akarere katinze gutanga ibisabwa ngo abarimu bahembwe, kakanagerekaho kuba katarihutiye kubimenyesha abarimu no kumenyesha RSSB ngo ifashe abo batarahembwa.

Ubusanzwe ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) gifata nk’umunyamuryango wacyo, umukozi uteganyirizwa kandi wishyurirwa imisanzu buri kwezi, iyo misanzu ikaba irimo n’ubwishingizi bw’indwara butuma yivuza kwa muganga.

RSSB igaragaza ko hari ibyiciro bibiri by’abanyamuryango ku bakozi ba mbere y’ukwezi k’Ugushyingo 2013 aho batangiraga kuba abanyamuryango nyuma y’amezi atatu batangirwa imisanzu.

Abo bakaba n’iyo bavuye mu kazi birukanwe, bahinduye akazi aho badateganyirizwa cyangwa imisanzu yabo iramutse ikererewe bakomeza kuvurwa muri cya gihe kingana n’amezi atatu. cyakora na bo ngo iyo bamaze amezi abiri badatangirwa imisanzu batakaza ubunyamuryango.

Ariko bashobora kubusubizwa igihe ya misanzu yabo yongeye gutangwa ku buryo nta kirarane kiba kirimo bagakomeza kuvuzwa n’ubwishingizi bwa RSSB.

Hari kandi ikindi cyiciro cyo kuva mu Gushyingo 2013 nyuma y’amavugurura yemerera umukozi kuba umunyamuryango, ariko akaba ashobora gutakaza ubunyamuryango nyuma y’itariki ya 10 z’ukwezi gukurikiye ho aramutse ataratangirwa umusanzu wa kwa kwezi kwa mbere.

Icyo gihe ngo umukozi atangira kuvurwa akemererwa kuba umunyamuryango ariko nyuma ya ya tariki 10 z’ukwezi gukurikiyeho ataratangirwa umusanzu, ubuvuzi burahagarara gusa ngo iyo habayeho ubwumvikane hagati y’umukoresha na RSSB umukozi akomeza kuvurwa.

Ibyo ngo bivuze ko ibyabaye ku Gisagara ubwo umwarimu yangirwaga guhabwa serivisi ajyanye umugore we kubyara, kuko yari amaze amezi abiri adahembwa, ari muri cya kiciro cya nyuma kuva mu Gushyingo 2013.

Aha ngo bikaba byaraturutse ku makosa y’Akarereka Gisagara kuko katigeze kageza urutonde rw’abarimu bako batarahembwa ngo RSSB ibafashe, kandi nyamara ngo iyo bikorwa nta kibazo uwo mwarimu yari kugira.

Aho ni naho MINEDUC ihera igaragaza ko ibyabaye ku Gisagara byatewe n’imikoranire idahwitse hagati y’abo bireba bigatuma uwo murezi adahabwa serivisi kwa muganga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Dr. Isaac Munyakazi avuga ko hari igihe koko imishahara y’abarimu itinda ariko bidakwiye ko umwarimu ahagarikirwa kuvurwa.

Agira ati “Igihe habaye gutinda kw’imishahara y’abarimu dusaba ko babimenyeshwa icya kabiri kandi, Akarere kakababwira n’impamvu imishahara yabo yakerewe, n’ikiri gukorwa hagati aho”.

Avuga ko uturere twatinze gukora ibyo dusabwa ngo abarimu bahembwe hari inama Minisiteri yatugiriye ku buryo umwarimu atagirwaho ingaruka n’ikibazo atiteye.

“Twasabye uturere ko bamenyesha abarimu impamvu imishahara yabo yatinze kandi ko bashaka uko abarimu bakomeza guhabwa serivisi kugira ngo ibyo bibazo byabaye bitabagiraho ingaruka, ni naho bagombaga gusobanurira RSSB ikibazo gihari bagakomeza kuvurwa”.

Ubusanzwe umushahara w’umukozi ntugomba kurenza itariki ya nyuma y’ukwezi utamugeze ho nk’uko biteganywa n’itegeko ry’umurimo, MINEDUC ikaba igaragaza ko igihe habayeho ikererwa ry’amafaranga y’abarimu hari uburyo bafashwa kubona amafaranga bakeneye, nko kuba bifashishije muri Koperative zabo Umwarimu SACCO, nka bumwe mu buryo bwo kwirinda ko amafaranga aba imbogamizi ku kazi ka mwarimu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ahubwo iyo avuga ati: "Nta mwarimu udakwiye guhembwa no guhemberwa ku gihe", agasobanura igituma batinfa guhembwa, agatangaza n’ingamba zatuma bidasubira kubahp.
Ariko ariko ahari arabyirinda kuko yaba agiye gutangaza ibyo batazigera bubahriza kuko urwishe ya nka rukiyirimo.

Nsekarije ni we wigeze avuga ko Mineduc bayimuhaye igiye guhirima ayegeka ku mukingo ngo itagwa mu kabande. Abamukurkiye rero bo ubanza barayisunikiye ku manga bagasa n’aho bayikuruza kuyihamagara aho kuyikurura ngo iveyo. Ahari bazayibaga bazane ama "pièces" bongere bahange bushya. Ubwo ntibyaba nko gusaba umurobyi gusudira inzugi!!!!

GSE yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Hummmm Mineduc irabura gusobanura impamvu abarimu batinda guhembwa ahubwo ikajya kwivanga mû nazi k’abandi. RSSB ifite uko ikora KD ntigisha inama mineduc, kuki bo batanoza ibyabo? Mwarimu amara amezi 2 adahembwa habaye iki? Ubwo se uwo muminisitiri we ntiyahembwe? Abo bakozi b’akarere bari batarahembwa ayo mezi yose? Ntibanatubwiye nibura ibihano batanze CG indishyi bahaye uwasiragijwe none ngo abarimu bavurwe batatanze imisanzu? Igihe uwatanze imisanzu azabura imiti kuko bayihaye utishyura bizagenda bite? Mineduc nyuma yo kwica akazi ishinzwe(idahembera abakozi ku gihe) irashaka no kwica ak’amavuriro na RSSB? Mwosubireho kabisa

Gato yanditse ku itariki ya: 22-02-2019  →  Musubize

Ese mwe muri Gvt mouthpiece?
Ikibazo ntimuba mwakivuze ariko mukavuga gusa ibyo abayobozi bavuze... birababaje
Mumaze iki niba mutavugira rubanda namwe?

Fortunately umuseke ntako uba utagize ngaho nimurebe; https://umuseke.rw/gisagara-nyamagabeumushahara-wabarimu-waratinzena-rama-yanze-kubavuza.html

Namwe mwikosore mugerageze kutaba aba gavumenti gusaaa

Matare yanditse ku itariki ya: 21-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka