
Urukuta rwaguye inyuma bigaragara ko umuyaga ushobora kuba wahereye imbere urusunika.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice, yabwiye Kigali Today ko harimo kubarurwa agaciro k’ibyangiritse kugira ngo harebwe uko hakorwa ubutabazi bwihuse uru rukuta rukongera gusanwa.
Uwamaliya avuga ko nta kindi kibazo Stade ifite ahubwo ko gusenyuka k’urukuta ari Ibiza nk’ibindi.
Agira ati, "Nta kindi kibazo yari ifite, ni ibiza bisanzwe, cyakora bitweretse ko abantu bakwiye kujya bahora biteguye kuko ntawabikekaga".

Uwamaliya avuga ko ntacyo biribudindizeho imikino isanzwe ihabera kandi ko hari uburyo bwihutirwa Akarere kaba gafite bwo gusana ibikorwa remezo ku buryo bagiye guhita bashaka uko ahangiritse hasanwa.
Stade ya Muhanga yubatswe mu mwaka w’ 1988, ikaba yubakishije amatafari ya Ruliba ikaba kandi yari iherutse no gusanwa ishyirwamo ubwatsi bw’ubukorano ku kuryo ari imwe mu zifatika mu Rwanda.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|