Noneho n’ukiri mu nda ya nyina yatangiye Itorero
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buravuga ko Itorero ryo ku Mudugudu ryitezweho gukemura ibibazo by’amakimbirane mu miryango no kurwanya guterwa inda kw’abangavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice avuga ko imiterere y’Itorero ryo ku Mudugudu rigizwe n’umwana ukiremwa uri mu nda ya nyina kugeza ku bashaje, bikazatuma ababyirukira mu itorero bazakurana indangagaciro z’umunyarwanda muzima.
Ahereye ku ngamba y’ibirezi ari na cyo kiciro cya mbere cy’abatozwa, avuga ko ababyeyi bazamenya uko bita ku bana babo babatoza isuku, ikinyabupfura, no kubagaburira indyo yuzuye ku buryo nta mwana uzongera kugwingira.
Agira ati, “Buri muntu wese waremwe n’iyo yaba akirimu nda ya nyina azatozwa, kuko abagabo n’abagore batwite ibirezi bazatozwa uko bafata umugore utwite kugira ngo uwo atwite akure neza”.

Avuga ko abagabo bazatozwa uko bita ku bagore batwite kuko usanga iyo umugore akuriwe, atakibasha kwikarabya atonda amaga kandi umugabo wakamukarabije ari aho”.
Agira ati “Ugasanga umugore utakihina kuko akuriwe umwanda waramwishe, icyo gihe ntabwo aba aguwe neza n’uwo mu nda amererwa nabi, hahandi umugabo amutonganya maze yajya kubyara akabyara umwana warakaye ijisho ryarahiye”.
Ntabwo umwana watangiye kwitabwaho ari urusoro azakura ajya mu muhanda, ntabwo azakura ngo numutuma agusuzugure, ntabwo bene uwo mwana azakura aterwa inda akiri muto”.
Mu Mudugudu wa Kivomo mu Kagari ka Tyazo mu Murenge wa Muhanga ahatangirijwe itorero ryo ku Mudugudu mu rwego rw’akarere, ababyeyi b’abagabo biyemeje ko bagiye guhindura imyumvire bakitaku bana bakiri mu nda ya nyina kuko ubundi batabihaga agaciro.

Mbarushimana Saidi avuga ko yari azi ko kuba umugore ytwite ekeneye kurya kenshi ku munsi,kuganiriza urusoro ruri mu nda no kurindwa guhangayika bitari ngombwa ariko agiye kubikosora dore ko ari mu ngamba y’ibirezi kuko umugore we atwite.
Agira ati, “Ubu ngiye kujya mwitaho kugirango umwana wo mu nda akure neza nzajya muganiriza akiri mu nda si nari mbizi ko ari ngombwa, ariko n’iryo funguro gatatuku munsi nzajya ndishaka”.
Itorero ryo ku Mudugudu rizajya rikorwa rimwe mu cyumweru, ku bantu bari mu rugo, naho abanyeshuri bari ku ishuri bajye barikora mu biruhuko, kandi rikazakomeza bitandukanye n’andi matorero y’igihe gito yari asanzwe akorwa mu byiciro runaka.

Itorero ryo ku Mudugudu rigizwe n’ingamba esheshatu, iya mbere ikaba ari Ibirezi, bigizwe n’abagore batwite, n’abagabo babo ndetse n’impinja kuva ku rukivuka kugeza ku mwana w’imyaka ibiri, birimo kandi icyiciro cya kabiri cy’abana bafite kuva ku myaka ibiri kugeza kuri itanu.
Hari kandi ingamba y’imbuto igizwe n’abana kuva ku myaka itandatu kugeza kuri 12, Indirirarugamba zifite kuva kumyaka 13 kugeza kuri 18, indahangarwa zifite kuva ku myaka 19 kugeza kuri 19 kugeza kuri 36.
Ingoboka rugamba ni abafite kuva ku myaka 36 kugeza kuri 55, hagataho ikiciro cy’inararibonye kigizwe n’abafite imyaka 56 kuzamura.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|