Polisi y’igihugu yitabaje ubufatanye n’abaturage muri iyi minsi mikuru

Polisi y’igihugu irasaba abaturage kuyiha amakuru muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, kugira ngo hakumirwe ibyaha bitaraba ngo biteze izindi ngaruka.

CP Nyamwasa avuga ko inyigisho nizidashyirwa mu bikorwa ibyaha by'ihohoterwa bizahanishwa amategeko
CP Nyamwasa avuga ko inyigisho nizidashyirwa mu bikorwa ibyaha by’ihohoterwa bizahanishwa amategeko

Polisi igaragaza ko hatabayeho ubufanye n’abaturage, umwanzi cyangwa abandi bakoze ibyaha byagorana kubatahura, hakaba ngo hakenewe amakuru kugira ngo bikumirwe bitaraba.

Byatangajwe na CP Dr. Daniel Nyamwasa, mu bukangurambaga bw’icyumweru cyo kurwanya ibyaha, mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibyaha Polisi igaragaza bihangayikishije birimo ibyaha byahozeho kuva na kera, birimo ihohoterwa rikorerwa mu ngo no gusambanya abana. Ngo hari kandi ibyaha bishya byazanywe n’iterambere birimo impanuka zo mu muhanda.

CP Nyamwasa yavuze ko muri iyi minsi usanga urubyiruko n’abakuru, babaswe n’ibiyobyabwenge no guhohotera abana babasambanya ariko ugasanga bigihishirwa kubera umuco.

Yagize ati “Ibyaha byahozeho na kera n’ubu birakomeje, iyo umukobwa yatwaraga inda baramurohaga bigaragaza ko cyabaga ari ikibazo gikomeye, ariko uwabaga yayimuteye ntacyo bamutwaraga.

“Uyu munsi siko bimeze kuko Leta y’u Rwanda irashaka kurinda abahohoterwa bagatwara inda, ntabwo tuzakomeza kwigisha gusa ahubwo nimudahinduka amategeko arahari,ibyiza ni uko ibyaha nk’ibyo byakumirwa hakiri kare”.

Abapolisi n'abasirikare na bo bari bitabiriye ibiganiro n'abaturage
Abapolisi n’abasirikare na bo bari bitabiriye ibiganiro n’abaturage

Jean Pierre Mugabo umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakoranabushake rukorana na Polisi y’igihugu, avuga ko uruhare rw’urubyiruko mu gutanga amakuru ahagaragaye ibyaha ari umusanzu udakwiye gusuzugurwa.

Hakoreshwejwe imikino uru rubyiruko ngo ruzabasha kwigisha abaturage ibyiza byo gukumira ibyaha bitaraba kuko imikino idasaba ubushobozi bw’amafaranga.

Polisi y’igihugu igaragaza ko n’ubwo hari ibyaha bishobora kuba ntihamenyekane amakuru ngo ababikoze bahanwe, hari izindi ngaruka zibikomokaho kandi nyamara iyo bigaragara hari kurengerwa abo byagizeho ingaruka n’ababikoze.

Urugero rutangwa na CP Nyamwasa ni ukuba abasambanya abana bakabatera inda baba batikingiye bikaba byatuma bahandurira ubwandu bwa SIDA cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka