Muhanga: Abana bahoze mu mashyamba ya Kongo barifuza kwiga

Abana bahoze mu mashyamba ya kongo baherutse gutahuka mu Rwanda barasaba ko Leta yabashyiriraho uburyo bwihariye bwo kubona amashuri kuko batakaje igihe batiga.

Aba ni bamwe mu bana b'abahoze ari abarwanyi ba FDLR batahutse
Aba ni bamwe mu bana b’abahoze ari abarwanyi ba FDLR batahutse

Bavuga ko bazi ko kwiga mu Rwanda byoroheye buri wese ariko bishobora kuba bigoye ku barengeje imyaka yo gutangira amashuri abanza.

Umwana w’umuhungu wa Mukamurindwa Godeleine wo mu Murenge wa Mushishiro, avuga ko afite imyaka 17 akaba yarigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashiri abanza mu mashuri yo mu nkambi ariko atizeye gukomeza kuko Porogaramu bakoreshaga idahuye n’iyo mu Rwanda.

Agira ati “Nari ngeze mu mwaka wa Gatandatu, ariko nyine ni amashuri y’iyo mu nkambi, ikintu cya mbere nifuza ni uko nahabwa amahirwe yo kwiga nanjye nkareba ko nagera aho abandi bageze”.

Ni ikibazo asangiye na murumana we w’imyaka 14 na we ngo wigaga mu mwaka wa gatanu iyo mu mashyamba na we wifuza gusubizwa mu ishuri.

Abahungu ba Mukamurindwa bavuga ko icyo bifuza ari ugusubira mu ishuri
Abahungu ba Mukamurindwa bavuga ko icyo bifuza ari ugusubira mu ishuri

Imiryango y’aba bana yizeye ko uburezi budaheza bushobora kubibafashamo ariko nta nzira bazi babinyuzamo dore ko na n’ubu bataragerageza kubajyana ku mashuri yenda ngo binanirane nta n’imyiteguro bari gukora nk’uko bimeze ku basanzwe biga.

Kigali Today yabagiriye ku biro by’Akarere ka Muhanga maze ibababariza niba abana nk’abo barengeje igihe cyo gutangira amashuri hari icyo bafashwa cy’umwihariko maze umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe ubureze Sebashi Jean Claude avuga ko nta mwana w’u Rwanda wifuza kwiga wavutswa ayo mahirwe.

Agira ati, “Nta mwana w’iki gihugu ushaka kwiga wabyangirwa, ahubwo icyo kibazo ntabwo twari tukizi kuko ntawakitugejejeho”.

“Ejo mu migotondo (kuri uyu wa kabiri tariki 08 Mutarama) bigukundiye ahubwo wabatugezaho maze tukabaha amashuri, kuko umwana urengeje imyaka 16 ushaka kwiga tuzamwohereza mu myuga naho uri munsi yayo ushaka gusubira mu mashuri abanza na we turamwemerera”.

Ubuyobozi nibumara kubonana n’aba banyeshuri nibwo hazamenyekana ibijyanye n’uko bakomereza aho bari bageze mu mashuri yo mu nkambi, cyangwa batangira muwa mbere, tukanamenya neza imibare yabo ndetse n’abazajya mu y’imyuga.

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2018 nibwo komisiyo y’igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi yasezereye abo mu miryango y’abahoze ari abarwanyi bagera ku 1044, barimo n’abana 485 nyuma yo kumara ibyumweru bitatu bahugurwa.

Mukamurindwa n'abahungu be yabyariye mu buhungiro iyo za Kongo
Mukamurindwa n’abahungu be yabyariye mu buhungiro iyo za Kongo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umubyeyi wacu nakomerezaho

Dusengimana Nicodem Tuyisenge yanditse ku itariki ya: 8-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka