REB ntikozwa ijambo ‘Ikigo cy’Icyitegererezo’

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) kiratangaza ko nta kigo cy’ishuri ry’icyitegererezo kizongera kubaho kuko ibigo by’amashuri byose bya Leta bigiye kujya bifatwa kimwe.

Dr. Ndayambaje Irénée uyobora REB avuga ko izi mpinduka zigamije kuzamura ireme ry'uburezi ku bigo byose
Dr. Ndayambaje Irénée uyobora REB avuga ko izi mpinduka zigamije kuzamura ireme ry’uburezi ku bigo byose

Umuyobozi mukuru wa REB agaragaza ko ari icyemezo cyafashwe kugira ngo abanyeshuri b’abahanga n’ibigo byakiraga abo bahanga bitangire no kwakira ibindi byiciro by’abanyeshuri kugira ngo harusheho gutezwa imbere ireme ry’uburezi kuri bose.

Umuyobozi wa REB, Dr. Ndayambaje Irénée, ubwo yari mu kiganiro ubyumva ute cya KT Radio, yagaragaje ko mu igenzura riherutse gukorerwa ibigo by’amashuri yisumbuye byagaragaye ko nta kigo kamara kurusha ibindi.

Izi mpinduka kandi zizajyana no kuba nta kigo kizongera kujya cyitoranyiriza abanyeshuri, ahubwo ngo REB izajya ibyikorera, nubwo bidakuraho ko abanyeshuri bazajya basaba ibigo kandi bakabyoherezwaho igihe bazajya baba batsinze.

Agira ati, “Abanyeshuri bazajya basaba ariko banashyirwe mu myanya igihe batsinze, iyo tuvuga ireme ry’uburezi ntaho rikwiye kwiganza riba rigomba kugaragara mu mashuri yose”.
“Ari na yo mpamvu kwakira abanyeshuri bigomba gukorwa ku buryo bumwe nk’uko politiki y’uburezi kuri bose ibiteganya”.

Dr. Ndayambaje yemera koko ko hari amashuri yari ateye imbere mu burezi hakaba n’adafite imbaraga nyinshi. Ayo yari akiri hasi ngo azaterwa inkunga yo kuzamura ireme ry’uburezi kuri bose.

Ati “Ya mashuri yegeze aho agera agiye kuba yiyitaho hanyuma tuzamure na ya yandi yari akiyubaka, hari igihe wanasangaga ya mashuri byitwa ko atsinda neza yashyiraga intege nke mu kwigisha yizeye ko abana basanzwe ari abahanga”.

“Iyo abanyeshuri bo mu cyiciro cyo hasi no hejuru bigana bashobora kuzamurana kuruta kubavangura, binabaho no mu buzima busanzwe kuko abaturage bose babana batanganya ubushobozi”.

“Ushobora kuba uturutse mu ishuri ryitwaga ko ridatsinda neza kubera ibikoresho bike wigiragaho cyangwa kubona umwanya wo gusubiramo amasomo ariko wagera ha handi hari ibyo ukeneye ukarushaho kumenya ubwenge ugatsinda neza.”

N’ubwo izi mpinduka zije ariko ngo ababyeyi baramutse bafite impamvu zigaragara zatuma ibigo abana babo bahawe bihinduka bazajya bakirwa bahindurirwe ariko hagaragajwe ibimenyetso by’uko koko umwana wabo adashoboye kwiga aho yoherejwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ibi byaba byiza cyane, gusa haracyari urugendo rurerure cyane.
Kuko uburyo abana bigamo buratandukanye, urugero: Umunyeshuri wo munyaka 9 na 12 y’ibanze akenshi usanga bigoye gusubiramo amasomo aho iyo bageze mu ngo, kuko biga bataha, bakoreshwa imirimo itandukanye yunganira ababyeyi, mu gihe uwiga aba ku ku ishuri we nta kindi aba atekereza uretse kwiga.
Aba bana navugaga bamwe bakora ingendo ndende bajya cyangwa bava ku mashuri buri munsi, mu gihe uwo mu mashuri abamo bo biborohera.
Ndetse n’abarimu usanga bitandukanye kuko mu bigo bibamo ahenshi baba bafite uduhimbaza mushyi mu gihe ahandi ho ahenshi nta tyo.
Ku bijyanye n’ubucucuke, akenshi usanga bwiganje mu byaro, no mu mashuri 9&12 y’ibanze kuko abenshi mu banyeshuri bahajya kuko baba babuze ubushobozi bwo kujya mu mashuri boherejwemo bararamo rero ugasanga ni ikibazo.
Ku kijyanye na school feeding, amafaranga Leta itanga mu mashuri y’imyaka 9&12, aracyari makeya ku buryo yahaza abana kandi imyumvire y’ababyeyi iracyari ikibazo, ku buryo usanga umwana amara imyaka 3 atahira umuhumuro w’amafunguro nta kwikora ku munwa ku ishuri, mu gihe muri boarding schools, usanga ho nibura hari uruhengekero.
Gusa ubwo byatekerejwe ni byiza kuko impinduka iza gahoro gahoro.

Igorora yanditse ku itariki ya: 10-01-2019  →  Musubize

Ireme ryuburezi ntirishobora kungana mu bigo byose kuko abarimu ntibafatwa kimwe bamwe babona agahimbazamusyi abandi ntibakabone urumvako Hari ubusumbane bukabije.

Ntawukuriryayo Nasson yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Ireme ryuburezi ntirishobora kungana mu bigo byose kuko abarimu ntibafatwa kimwe bamwe babona agahimbazamusyi abandi ntibakabone urumvako Hari ubusumbane bukabije.

Ntawukuriryayo Nasson yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Nibyiza kugitekerezo mwagize ariko byaba byiza nabana banyu muyobozi mubohereje nko kwiga muri nko muri Ecole secondaire Rukozo cg Runyombyi, byatanga urugero rwiza, naho ubundi niba hari icyemezo mbona kirimo amakosa menshi mu Rwanda niki kirimo

Jimmy yanditse ku itariki ya: 9-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka