Mayor Uwamaliya yasabye intore guhagurukira ikibazo cy’ubwiherero

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice arasaba intore z’inkomezabigwi, icyiciro cya karindwi, kurangwa n’isuku iwabo mu Midugudu mu rwego rwo kurwanya abituma ku gasozi.

Uwamaliya avuga ko nta ntore ikwiye gushyigikira abandagaza umwanda ku gasozi
Uwamaliya avuga ko nta ntore ikwiye gushyigikira abandagaza umwanda ku gasozi

Uwamaliya avuga ko mu itorero bigishwa mu magambo ibyo bagomba gushyira mu bikorwa kandi ko bidakwiye kuba amasiragaracyicaro.

Avuga ko byaba bibabaje kuba Intore zigishijwe kwiyereka neza zigera iwabo zikagaragara nabi kandi zagakwiye kuba urumuri rw’aho zisanze.

Agira ati, “Mujye mureba imyenda abana bambara iwanyu, hari abo iba itameshe, ibyo bigomba gucika abana bagasa neza”.

“Usanga iwanyu imisarane ituzuye, ugasanga abantu barasimburana kwituma ku nsina igahinduka umuhondo uboshye yisiga iryo bara, ibyo si byiza kuko mugomba kubireba mukubaka ubwiherero kuko usanga ibyo bashyira ku gasozi bijya mu mazi tunywa bikatwanduza indwara”.

Intore z'inkomezabigwi ziyemeje gukora ibizamura abaturage ku Midugudu
Intore z’inkomezabigwi ziyemeje gukora ibizamura abaturage ku Midugudu

Uwamaliya avuga ko ibyo bizakorwa ku rugerero ahateganyijwe ko izi ntore zizubakira abatishoboye inzu zo guturamo, kubaka ubwiherero busukuye iwabo no mu baturanyi, no kurangwa n’imyitwarire myiza ubwabo.

Itorero ry’inkomezabigwi rigenerwa abanyeshuri barangije ayisumbuye. Iry’uyu mwaka rikaba ryaragaragaje impinduka z’uko ryabaye rigufi ugereranyije n’ayaribanjirije kuko rimaze iminsi ine gusa.

Izo mpinduka ngo zigamije kugabanya igihe cyatakaraga mu magambo gusa ahubwo hakazibandwa ku bikorwa iwabo mu ngamba.

Uko intore ziyereka mu ntambwe ngo ni na ko zikwiye kwiyereka no mu bikorwa
Uko intore ziyereka mu ntambwe ngo ni na ko zikwiye kwiyereka no mu bikorwa

Uwavuze mu mazina y’izindi ntore akaba intore yo ku mukondo yagaragaje ko mu byihutirwa bagiye gukora harimo kurwanya imirire mibi, isuku no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Agira ati, “Ibyo tuzabikora kandi vuba kuko twatojwe ubutwari no gukorera ku gihe, ntabwo tuzaba ibigwari.”

Uwamaliya yibukije intore ko ibyo bize bidakenewe gusubirwamo mu byivugo gusa ahubwo ko bikwiye gushyirwa mu bikorwa kandi ko hazabaho isuzuma ry’uko byakozwe.

Abanyeshuri basaga 1500 barangije amashuri yisumbuye ni bo basoje itorero ry’inkomezabigwi, bakaba bagiye ku bikorwa by’urugerero bizamara amezi atandatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka