30% by’impfu z’abageze kwa muganga ziterwa no gutinda kubakira - MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko 30% by’impfu z’abageze kwa muganga ziterwa no gutinda kubakira, kubakira nabi cyangwa gutinda kubavura.

Minisitiri w'Ubuzima avuga ko kurangarana abarwayi bituma bapfa kandi bageze kwa muganga
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko kurangarana abarwayi bituma bapfa kandi bageze kwa muganga

Icyakora Minisitiri w’ubuzima, Dr. Diane Gashumba, avuga ko nubwo impfu zigikomeje, Intara y’Amajyepfo yagize uruhare mu kugabanya imfu z’abarwayi ba Malaria by’umwihariko mu Turere twa Nyaruguru na Nyanza.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko u Rwanda na Ethiopia byagize uruhare mu kugabanya impfu z’abarwayi ba Malaria ku isi nk’uko biherutse gutangazwa n’umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS).

Avuga ko mu Rwanda izo mpfu zagabanutse kubera gahunda y’Umukuru w’igihugu, Paul Kagame, yo gushishikariza abaturage kurara mu nzitiramibu ziteye umuti, ndetse no gutanga imiti ku barwayi ba Malaria bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko Intara y’Amajyepfo yagize uruhare mu kugabanya izo mpfu.Icyakora ngo hari uturere tutashyizemo imbaraga. Minisitiri Gashumba asaba ko abakora kwa muganga barushaho kwakira neza abarwayi ndetse no kubitaho vuba kuko uburangare ari bwo ahanini butera izo mpfu zitari ngombwa.

Yagize ati “Kugira ngo impfu zigabanuke tubone uwo mwanya, Intara y’Amajyepfo yabigizemo uruhare. Nyaruguru indwara ya Malaria yagabanutse inshuro ebyiri, Huye na ho ni uko, Nyamagabe yabaganyijeho nka 40%”.

“Ibyo byatewe n’ubufatanye no gushyira mu bikorwa gahunda y’umukuru w’igihugu, ariko hari uturere tutabishyize mu bikorwa. Nk’iyo ugeze ku Gisagara usanga impfu za Malaria uyu mwaka ari 20, ariko wagera i Nyanza ugasanga ari babiri gusa, ni ugushyiramo imbaraga”.

Minisitiri w’ubuzima avuga ko hakiri kandi ikibazo cy’impfu z’abana bari munsi y’ukwezi kumwe bavutse, mu turere twose tw’igihugu, byose ngo bikaba biterwa no kutakira neza abagana serivisi z’ubuzima nyamara ngo ibyo nta ngengo y’imari bisaba.

Ati “Nta ngengo y’imari isabwa ngo wakire umuntu neza, nta muntu wagapfuye azira malaria ariko kuko mubakira nabi, mugatinda kubavura, kimwe cya gatatu cy’impfu z’abarwayi bageze kwa muganga twasanze bazira kurangaranwa cyangwa kutitabwaho, ibyo ntabwo ari byo”.

“Haracyagaragara abana benshi b’impinja bapfa bari munsi y’ukwezi kumwe, izo ni nyinshi birakwiye ko izo mpfu zigabanuka kandi mutanze serivisi nziza, mukabitaho, mudasiba akazi, mutinuba, izo mpfu zagabanuka”.

Umuyobozi w'ibitaro bya Nyanza avuga ko kongera amavuriro acirirtse bizatuma impfu zigabanuka
Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza avuga ko kongera amavuriro acirirtse bizatuma impfu zigabanuka

Mu izina ry’abaganga bo mu Ntara y’Amajyepfo, umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza avuga ko umuti w’ikibazo cyo kurangarana abarwayi ari uko hakwihutishwa kubaka amavuriro aciriritse kuri buri kagari kugira ngo abarwayi badakora ingendo ndende bagana amavuriro ya kure batabanje guhabwa ubufasha bw’ibanze, kuko ngo umubare munini w’abarwayi ari kimwe mu bituma badahabwa serivisi zinoze.

Mu Karere ka Nyanza honyine habarurwa amavuriro aciriritse, ibigo nderabuzima n’ibitaro 49 byose hamwe, andi mavuriro abiri akaba azatangira gukora mu mwaka utaha.

Aha akaba ari na ho MINISANTE ihera isaba uturere twose kwihutisha kubaka ayo mavuriro kugira ngo babone uko bita ku barwayi hagabanywa impfu zitunguranye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Biteye ubwoba.Kandi koko nibyo.Bicwa n’uburangare bw’abakozi bo kwa muganga.Ariko inkuru nziza ku bantu bakunda Imana kandi bakayikorera,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,nta muntu uzongera kurwara cyangwa gupfa nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Imana idusaba kuyishaka cyane kugirango tuzarokoke umunsi w’imperuka.Byisomere muli Zefaniya 2:3.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 25-02-2019  →  Musubize

30% ni benshi cyane, noneho si n’impanuka z’akazi da! Ngo bapfa kubera “ziterwa no gutinda kubakira, kubakira nabi, cyangwa gutinda kubavura”. Ni ukuvuga rero uburangare cyangwa kwirengagizwa nkana bageze aho bakavuriwe ni ikibazo gikomeye.
None se MINISANTE hari abo yigeze ifatira ibhano kubera icyo kibazo ? Cyangwa kubyihorera ni cyo gituma bidacika ! Ingamba zafashwe ni izihe ? Mbese ubundi imibare nk’iyi imaze igihe kingana iki ? Gutanga amakuru nk’aya ntihatangazwe n’ingamba zafashe bikavugwa gutyo gusa na byo ubwabyo ni ikibazo. Ni amashami y’ibiti yahunguwe n’umuyaga se cyangwa imyaka yatwawe n’isuri? Ni ukuri birababaje. Wagirango si abantu pe ! Banyakubahwa ba Depite nibakurikirane iki kibazo.

GSE yanditse ku itariki ya: 24-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka