Nyanza: Gusimbuza imbuga imboga byarwanyije imirire mibi

Abaturage bo mu Karere ka Nyanza basimbuje imbuga z’amazu yabo uturima tw’imboga baravuga ko barwanyije imirire mibi mu bana babo.

Kugira imbuga yo guharura ngo burya ni ubujiji kuko n'irimo imboga iba isa neza
Kugira imbuga yo guharura ngo burya ni ubujiji kuko n’irimo imboga iba isa neza

Abaturage bavuga ko ubusanzwe bimenyerewe ko imbuga zikuburwa zikakirirwaho abashyitsi, nyamara ngo kuri bo ni ubujiji.

Abaturage bavuga ko imbuga z’amazu yabo bazifataga nk’imirimbo bakazigirira isuku kandi zifite ubutaka bugari bwabyazwa umusaruro cyakora ngo byaterwaga no kutamenya.

Nyirambibi Jeannette ni umubyeyi w’abana babiri bamaze kuva mu ibara ry’umuhondo, igipimo kigaragaza imirire mibi idakabije cyane.

Agira ati “Abana banjye babiri babaye mu ibara ry’umutuku imyaka myinshi kandi mfite imbuga nakuburaga gusa sinyibyaze umusaruro”.

Nyirambibi asarura imboga agatekera abana agasigariza n'abaturanyi cyangwa akagurisha
Nyirambibi asarura imboga agatekera abana agasigariza n’abaturanyi cyangwa akagurisha

“Ariko bamaze kumpugura nahise mpinga imboga zitandukanye ubu abana banjye bavuye mu muhondo kandi nta bundi buryo nakoresheje usibye kubaha indyo irimo imboga nkuye ahahoze imbuga idafite akamaro”.

Umugwaneza Solange, Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Gisore mu kagari ka Gahombo, avuga ko nyuma yo guhabwa amahugurwa yo kubaka uturima tw’igikoni byatumye ikibazo cy’abana bahabwaga ifunguro ku bigo nderabuzima batongera gusubira inyuma kuko ngo inama zo kwa muganga zonyine zitabaga zihagije.

Agira ati “Yaherukaga ya ndyo yuzuye yaririye ku ivuriro, yagera mu rugo akayibura hashira icyumweru twajya gusuzuma yari ageze mu cyatsi tukongera gusanga yarasubiye mu muhondo, ariko ubu bameze neza kuko ibyo baburaga babibona buri munsi iwabo”.

Abana ba Nyirambibi bafite ubuzima bwiza kubera akarima k'igikoni
Abana ba Nyirambibi bafite ubuzima bwiza kubera akarima k’igikoni

N’ubwo abaturage bafite uturima tw’igikoni bavuga ko twagabanyije ikibazo cy’imirire mibi ku bana, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyanza Ushinzwe Ubukungu, Kajyambere Patrick avuga ko Akarere kagifite abana hafi 36 bafite imirire mibi ikabije barimo n’abari mu ibara ry’umutuku.

Agira ati “Haracyakenewe rwaruhare rw’abayobozi kugira ngo n’abandi barebereho, kuko twabonye abafatanyabikorwa bakora ubukangurambaga kandi byagabanyije umubare w’abana bafite ikibazo cy’imirire mibi”.

Akarere ka Nyanza gatuwe n’imiryango isaga ibihumbi 75, muri bo ibihumbi 25 nta turima tw’igikoni bagira kandi nyamara bigaragara ko nk’abo mu Mudugudu wa Gisore badufite nta mwana ukigaragarwaho n’imirire mibi.

Ibyo bivuze ko n’ahandi turamutse dukozwe kandi tugatanga umusaruro, imirire mibi yacika burundu muri aka karere, kandi ngo ubukangurambaga bugiye gukomeza imyumvire irusheho guhinduka.

Gusimbuza imbuga imbuga imboga barabiratira abatarabigerageza
Gusimbuza imbuga imbuga imboga barabiratira abatarabigerageza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka