Umukobwa w’imyaka 25 witwa Umutoni Claudine yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, bikaba bivugwa ko yafunguye inzu y’umuturage akiba ibikoresho bitandukanye. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, avuga ko umutoni Claudine yafatiwe mu Murenge wa Kigarama, Akagari ka Nyarurama, Umudugudu wa (…)
Twizerimana Innocent wo mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, biravugwa ko yarwanye n’umugore we, bagwira uruhinja rwabo rw’amezi abiri biruviramo gupfa.
Umugabo witwa Gashirabake Pangalas wo mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, basanze umurambo we, iwe ku mbuga mu ijoro ryo ku itariki ya 03 Werurwe 2023, umuhungu we Murwanashyaka Jean D’Amour atabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu rwa se.
Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dr Gakwenzire Philbert, avuga ko umuryango IBUKA wamaganye ibikorwa bibi by’ihohotera byakorewe umunyamuryango wa IBUKA, Nyirampara Frida, utuye mu Murenge wa Kamegeri, Akagari ka Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe.
Abaturage b’i Goma baturiye umupaka uhuza Goma na Gisenyi bateye amabuye itsinda ry’ingabo z’Akarere k’ibiyaga bigari zihuriye mu muryango wa ICGLR zasuye umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu Murenge wa Gisenyi aharasiwe umusirikare wa Congo winjiye arasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda akahasiga ubuzima.
Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano mu Karere ka Kicukiro, tariki ya 28 Gashyantare 2023 yafashe umusore w’imyaka 21 y’amavuko ucyekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS RC 953 T.
Perezida Kagame aratangaza ko atari kumwe n’abifuza ko u Rwanda ruba inzira y’ubusamo yo gukemura ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko icyo Gihugu ari cyo gifite umuti w’ibibazo byacyo.
Abaturage bakorera ubworozi muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, bavuga ko intambara ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC) imaze kubatwara inka ibihumbi 20 hamwe no kwangiza uruganda rutunganya ibikomoka ku mata rwa Luhonga rwari rufite agaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi 800.
Abasesenguzi bagaragaza ko ikibazo cy’umutekano muke kimaze iminsi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo giterwa ahanini n’ibibazo bibiri binini ari byo: Imiyoborere cyangwa se imikorere mibi( bad governance), ndetse no kubura ubushake bwa Politiki ( lack of political will).
Itangazo riturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryo ku itariki ya 20 Gashyantare 2023 rivuga ko DCG Felix Namuhoranye yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, akaba asimbuye kuri uyu mwanya CG Dan Munyuza.
Abantu bane bari mu kirombe bagerageza gucukura amabuye y’agaciro, babiri bibaviramo kuhasiga ubuzima. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Murehe, Akagari ka Rukore mu Murenge wa Cyabingo, mu Karere ka Gakenke, ku wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, mu masaha y’igicamunsi.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi tariki ya 17 Gashyantare 2023 i Addis Ababa muri Ethiopia, aho bombi bahuriye mu nama ya 36 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU), ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika.
Abahitanywe n’umutingito barasaga 41,000 muri Turquie na 3700 muri Syria, hari bakeya basangwa bagihumeka nyuma y’iminsi isaga 10 bagwiriwe n’ibikuta Nyuma y’iminsi cumi n’umwe umutingito wari ufite ubukana bwa 7.8 wibasiye ibihugu bya Turquie na Syria, abashinzwe ubutabazi, ku buryo bw’ibitangaza baracyarokora abantu (…)
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zahagaze mu mupaka w’Ibihugu byombi zikarasa ku Biro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka(Border Post) by’u Rwanda mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.
Abagenzi barasaba ko abashoferi bajya bakwa telefone mbere yo gutangira urugendo kuko ari imwe mu mpamvu zibarangaza bikabaviramo gukora impanuka zitwara ubuzima bw’abatari bake baba batwaye.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo bari i Nairobi muri Kenya kuba maso kuko hari ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira uwo Mujyi wa Nairobi.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuvunyi, Nirere Madeleine, abaturage baherutse kumugaragariza impungenge bakomeje guterwa n’amazu batuyemo, bavuga ko yenda kubahirimaho, biturutse ku kirombe gicukurwamo amabuye, cyabateye kuba mu manegeka; bagahamya ko nta gikozwe mu maguru mashya, ayo mazu ashobora kuzabahirimaho, (…)
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga, yafashe Umugabo wari ufite amadolari ya Amerika y’amiganano magana atandatu ($600) ubwo yari agiye kuyavunjisha agizwe n’inoti 12 za 50 ahwanye na 650,229Frw.
Mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yagonganye na Ritco hakomereka abantu babiri. Iyo mpanuka yabaye mu ma saa kumi z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023, ubwo izi modoka zombi zari zigeze mu makorosi y’umuhanda wa kaburimbo mu Mudugudu wa Bigogwe, Akagari ka (…)
Abanyarwanda basanzwe bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bahagaritse ibikorwa byabo mu mujyi wa Goma nyuma y’uko urubyiruko rw’Abanyekongo rubyukiye mu myigaragambyo yatumye ibikorwa bihagarara muri uyu mujyi mu rwego rwo gusaba ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) n’ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (…)
Minisitiri w’Ingabo muri Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume, aherekejwe n’Umugaba wungirije w’ingabo, Lt General Beetolino Capetine, basuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Polisi y’u Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2023 yerekanye umugabo witwa Hafashimana Usto uzwi ku izina ry’irihimbano rya Yussuf, ukekwaho uruhare mu kwica abantu batandukanye muri Kigali abaciye imitwe.
Polisi y’u Rwanda yihanangirije abantu bose bazi ko bakoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga mpimbano n’abajya kuzigura mu bindi bihugu ko uzabifatirwamo atazihanganirwa.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, General James Kabarebe yasobanuye uburyo barwanye n’intare bari mu gihe kibi cyo kwirukanwa na Leta ya Uganda, bagera mu Rwanda na rwo rukabihakana.
Abatwara amakamyo baravuga ko umunaniro ari kimwe mu bituma bakora impanuka kubera ko batabona umwanya uhagije wo kuruhuka nk’abandi bashoferi batwara izindi modoka.
Abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attachés), baganirijwe ku mutekano w’Igihugu n’uruhare Ingabo z’u Rwanda zigira mu mutekano wo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga, banatemberezwa mu bice bibitse amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yasubije Urubyiruko rwamusabye kugira icyo u Rwanda rukora kugira ngo ruhagarike ubwicanyi bubera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bivugwa ko ari Jenoside.
Abagabo batatu bo mu Mujyi wa Kigali bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, bakurikiranyweho kwiba muri Hoteli Amadolari ya Amerika arenga ibihumbi bitandatu.
Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, ari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Qatar, aho ku wa Kane tariki ya 02 Gashyantare 2023 yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa y’aba ofisiye bahawe ipeti rya Lieutenant, wayobowe n’Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim Bin (…)
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta wungirije muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Wendy Sherman, ku mutekano muke urangwa mu gihugu cya Congo.