RDC: Impunzi zirasaba ibiribwa

Impunzi z’Abanyekongo zahunze intambara muri Teritwari ya Rutshuru, Masisi na Nyiragongo, zikomeje kugaragaza ko imibereho yazo itameze neza, zigasaba kwitabwaho cyane cyane mu bijyanye no kubona ibizitunga.

Imirwano ituma benshi bava mu byabo, kimwe mu bibabangamiye kikaba ari inzara
Imirwano ituma benshi bava mu byabo, kimwe mu bibabangamiye kikaba ari inzara

Zimwe muri zo ni nk’iziri mu nkambi ya Kanyarucinya ziherutse gusohoka mu nkambi zijya mu mujyi wa Goma zisaba ko zitabwaho ndetse zisaba guhabwa ibiribwa byatanzwe na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu bingana na toni 800.

Ni inkunga yatanzwe na Muhamed Bin Zayed, Umuyobozi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, igenewe abakuwe mu byabo n’intambara ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC), bashyizwe mu nkambi ya Kanyarucinya muri Teritwari ya Nyiragongo.

Impunzi zicumbikiwe mu nkambi zivuga ko zibayeho nabi kubera ko Leta itazitaho, bakayishinja kunanirwa kugarura amahoro ngo basubire mu byabo.

Bamwe mu bigaragambya bagira bati "Turicwa n’inzara kandi dufite ibyo kurya, ubuyobozi bwa Leta zunze ubumwe z’abarabu zatugeneye inkunga kandi ntayo twigeze duhabwa, ibyumweru bibiri birashize, ntituzi icyatumye tutabihabwa."

Mu bigaragambya kandi harimo n’abaherutse kujya kwicara ku biro bya Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu mujyi wa Goma basaba guhabwa igisubizo.

Intambara ihanganishije ingabo za FARDC n’inyeshyamba za M23 yatumye ababarirwa mu bihumbi 500 kuva mu mpera za 2021 bava mu byabo, harimo n’abahungiye mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka