Abaturage b’i Goma bateye amabuye ingabo zasuye aharasiwe umusirikare wa FARDC mu Rwanda

Abaturage b’i Goma baturiye umupaka uhuza Goma na Gisenyi bateye amabuye itsinda ry’ingabo z’Akarere k’ibiyaga bigari zihuriye mu muryango wa ICGLR zasuye umupaka uhuza u Rwanda na Congo mu Murenge wa Gisenyi aharasiwe umusirikare wa Congo winjiye arasa ku birindiro by’ingabo z’u Rwanda akahasiga ubuzima.

Urubyiruko rwiganjemo abana babikoze bahagarikiwe n’abasirikare ba Congo benshi ku ruhande rwa Congo, mu gihe itsinda rya EJVM ryari ririmo kureba aharasiwe umusirikare wa Congo ku butaka bw’u Rwanda kuri metero 65 uvuye muri Congo ukinjira mu Rwanda.

Abaturage baturiye umupaka babwiye Kigali Today ko umusirikare wambaye imyenda y’igisirikare cya Congo yavuye ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi yasinze akamanuka agana ahari iminara y’abasirikare ba Congo iteganye n’iy’u Rwanda bacungiramo umutekano ku mupaka, ariko aho kwerekeza ku munara wa Congo yinjira ku butaka bw’u Rwanda maze ageze munsi y’umunara w’abasirikare b’u Rwanda atangira kurasa.

Abasirikare b’u Rwanda barinda umupaka bavuga ko bamubonye ariko ntibahita bamurasa ahubwo bakeka ko hari icyo arimo ashaka nyamara atangira kubarasa ndetse akomeretsa umusirikare umwe ajyanwa mu bitaro bya Gisenyi, na bo batangira kurasa bitabara.

Ni irasana ryatumye abandi basirikare ba FARDC baza kurasa ku ngabo z’u Rwanda bashaka gutwara umurambo w’umusirikare wabo wari wamaze kuraswa ariko ingabo z’u Rwanda zirabangira basubira inyuma.

Irasana ryahungabanyije abaturage

Bamwe mu baturiye umupaka uhuza u Rwanda na RDC mu mijyi ya Goma na Gisenyi babwiye Kigali Today ko byabakuye umutima kumva amasasu avugira hafi yabo, abandi amasasu atangira kwinjira mu nzu zabo.

Faida Jeannine umuturage wa Congo utuye mu Rwanda muri metero 10 uvuye ku mupaka yabwiye Kigali Today ko amasasu yangije idirishya ry’icyumba, bituma bagira ubwoba ko amasasu ashobora gukomeza.

Agira ati "amasasu yadutunguye kuko abasirikare bo ku ruhande rwa FARDC barasaga ku mazu yacu, gusa nyuma y’igihe gito baje gusubira inyuma, kurasa birahagarara, ariko twakomeje kugira ubwoba nubwo twabonaga ingabo z’u Rwanda ziri hafi yacu."

Uretse inzu Faida atuyemo yarashwe mu idirishya hakameneka ikirahuri, hari abandi baturage amasasu yaguye ku mabati yangiza ibisenge by’inzu zabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, yabwiye Kigali Today ko abaturage bakomeza imirimo yabo kuko barinzwe.

Agira ati “Nk’ibisanzwe abaturage barindiwe umutekano, nubwo ibyabaye byabakuye umutima, turabasaba kwikomereza imirimo.”

Ingabo za EJVM zatunguwe n’imyitwarire y’abaturage ba Congo

Umwe mu basirikare bari mu itsinda rya EJVM ukomoka mu gihugu cya Angola yatangaje ko imyitwarire ya Congo idakwiye kuko babikoze bazi neza ko bari mu bikorwa byo kugenzura umupaka.

Yagize ati “Ibi na byo bigomba gushyirwa muri raporo, birakabije.”

Abaturage ba Congo bateye amabuye menshi mu Rwanda bagamije gutera amabuye ingabo z’u Rwanda zirinda umupaka hamwe n’ingabo za EJVM zarimo kureba ahaguye umusirikare wa Congo.

Ibi byatumye umurambo w’umusirikare wa Congo ukurwa aho wari mu gihe hari hategerejwe kumenya niba ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi cyangwa niba ubuyobozi bwa Congo bugomba kuza kuwutwara.

Bamwe mu baturage batera amabuye bavugaga amagambo y’ivangura no gutuka u Rwanda. Ibikorwa byo gutera amabuye byakomeje kwiyongera, ingabo z’u Rwanda zirasa mu kirere abaturage bariruka naho abasirikare ba Congo bari babahagarikiye na bo bararasa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka