Babiri bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka ebyiri zagonganye

Mu Murenge wa Kivuruga mu Karere ka Gakenke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yagonganye na Ritco hakomereka abantu babiri.

Iyo mpanuka yabaye mu ma saa kumi z’umugoroba wo ku wa Gatatu tariki 8 Gashyantare 2023, ubwo izi modoka zombi zari zigeze mu makorosi y’umuhanda wa kaburimbo mu Mudugudu wa Bigogwe, Akagari ka Gasiza.

Imodoka ya Ritco, yari iturutse i Kigali, yerekeza i Musanze, yagonganye n’iyo kamyo itwara imizigo, yo mu gihugu cya Tanzania kimwe n’umushoferi wayo wo muri Tanzania. Ikamyo yavaga i Musanze yerekeza i Kigali, biviramo abantu babiri gukomerekera muri iyo mpanuka ndetse imodoka zombi zirangirika bikomeye igice cy’imbere, zinafunga igice kimwe cy’umuhanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yagize ati: "Umushoferi wari utwaye iyo kamyo, yataye umukono we yagenderagamo, asanga iyo modoka ya Ritco mu mukono wayo. Bigaragara ko yaba yibeshye akitiranya icyerecyezo cy’umuhanda, kuko mu gihugu cy’iwabo bagendera mu gice cy’ibumoso. Ibyo rero ni byo byamuvuriyemo guhita agongana n’iyo modoka, yari mu mukono wayo biteza iyo mpanuka".

Mu gupima abashoferi bombi, byagaragaye ko nta bisindisha bari banyoye.

SP Ndayisenga aburira abashoferi ati: "Muri rusange turabibutsa ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano zabo z’ibanze mu gihe batwaye ibinyabiziga. Bakwiye kwirinda uburangare no kuvugira kuri telefoni, kandi bakirinda gukubaganya akagabanyamuvuduko mu gihe batwaye. Ikindi bagomba kwitaho, ni ukwirinda kunywa ibisindisha mu gihe batwaye no kudapakira ibirenze ubushobozi bw’ikinyabiziga".

Yongeyeho ati "Mu bigaragara kandi usanga hari n’abatwara ibinyabiziga bafite umunaniro. Ibyo bituma batakaza ubushobozi bwo kwigenzura, ntibubahirize inshingano zabo n’amategeko y’umuhanda. Ibyo bakwiye na byo kubyirinda kandi bakamenya ko kubahiriza amategeko y’umuhanda batagomba kubikora ku bwo gutinya ibihano, ahubwo bikaba umuco, kuko ari bwo tuzabasha kugabanya impanuka zo mu muhanda".

Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro kugira ngo bitabweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu mushenzi wilamyo yakabije kabisa

giciku yanditse ku itariki ya: 9-02-2023  →  Musubize

Wowe se urumva udakabije. Gukomereka ku rurimi. Bihangane. Imana ifashe abakomeretse boroherwe.

Alias yanditse ku itariki ya: 10-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka