Burera: Ikirombe gicukurwamo amabuye cyabashyize mu manegeka

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuvunyi, Nirere Madeleine, abaturage baherutse kumugaragariza impungenge bakomeje guterwa n’amazu batuyemo, bavuga ko yenda kubahirimaho, biturutse ku kirombe gicukurwamo amabuye, cyabateye kuba mu manegeka; bagahamya ko nta gikozwe mu maguru mashya, ayo mazu ashobora kuzabahirimaho, bakahaburira ubuzima.

Mu bibazo abaturage bagaragarije Umuvunyi Mukuru birimo n'ikirombe cyacukuwemo amabuye kikabasiga mu manegeka
Mu bibazo abaturage bagaragarije Umuvunyi Mukuru birimo n’ikirombe cyacukuwemo amabuye kikabasiga mu manegeka

Ibi abo baturage babigarutseho, muri gahunda Urwego rw’Umuvunnyi, rwatangiye kuva ku wa mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023, yo kwegera abaturage bo mu Karere ka Burera, hagamijwe kumva ibibazo bafite b’akarengane no kubafasha kubikemura.

Icyo kirombe kireshya na metero zikabakaba 15 z’ubujyakuzimu, giherereye mu Mudugudu wa Rutoro Akagari ka Ruhanga mu Murenge wa Rusarabuye. Hashize imyaka isaga itanu, gitangiye gucukurwamo amabuye yifashishwaga mu gutunganya umuhanda Base-Butaro-Kirambo ubwo watunganywaga.

Abagituriye, bavugako mu kumena ayo mabuye yajyaga agicukurwamo, hifashishwaga uburyo bwo guturitsa urutambi, biviramo amazu yegeranye nacyo gusaduka, andi agahirima burundu.

Munyemana Jean Bosco, yagize ati: “Mu gihe NPD yakoraga umuhanda, amabuye bifashishaga mu kuwutunganya, bayacukuraga muri icyo kirombe, baturikije urutambi. Byagiye bitera amazu yacu kujegajega, agasaduka, ibirahuri by’inzugi biramenagurika, izindi zigenda zishingukamo, ku buryo hari n’amazu yahengamye andi asenyuka burundu”.

Ikirombe cyifashishwaga mu gucukuramo amabuye yo kubakisha umuhanda, Base-Kirambo-Butaro abaturage bagaragaza ko ari cyo cyatumye bajya mu manegeka
Ikirombe cyifashishwaga mu gucukuramo amabuye yo kubakisha umuhanda, Base-Kirambo-Butaro abaturage bagaragaza ko ari cyo cyatumye bajya mu manegeka

Nyuma y’ibi, ngo habayeho gusana amazu amwe n’amwe, ariko biba ay’ubusa : “Icyo gihe baraje babarura amwe mu mazu yari yangiritse, basana amwe muri yo mu buryo tutishimiye, kuko bazanaga sima, bagahomahoma basiba imitutu yaje mu nkuta, bakabikora basa n’abikiza, ku buryo iyo bamaraga kuhashingura ibirenge, inzu zongeraga zigasaduka zitamaze kabiri, ndetse zimwe zanahirimye burundu, biba ngombwa ko ba nyirazo bimuka bajya gusembera ahandi”.

“Tubayeho mu bwoba bwinshi, kuko isaha iyo ariyo yose uyu imirimo yo gukora uyu muhanda izasubukurirwa, bazagaruka bakajya baturitsa izo ntambi, noneho aya mazu asigaye mu manegeka akaduhirimaho, tuhaburira ubuzima.

Ni inzu zisaga 40, ziri mu ntera itarenga metero ijana uturutse aho iki kirombe kiri. 11 mui zo, abaturage bavuga ko ari zo zasanwe, nyuma yahoo zikongera kwangirika, aho enye zo zahirimye burundu.

Iki kibazo kimwe n’ibindi bitandukanye, byiganjemo ibishingiye ku ngurane batarahabwa z’ibyangijwe n’itunganywa ry’ibikorwaremezo, ibibazo bishingiye ku ku manza batanyuzwe n’imikirize yazo harimo n’izitari zakarangijwe, ndetse n’ibishingiye ku buharike bukurura amakimbirane, abaturage babigararije Umuvunnyi Mukuru Nirere Madeleine, nk’ibibangamiye iterambere ryabo.

Nirere, yagaragaje ko ari gahunda iri mu rwego rwo kurinda abaturage ingendo bakoraga bajya I Kigali ku cyicaro cy’Urwego rw’Umuvunnyi kubibarizayo, ariko kandi no kubafasha kubishakira umuti urambye mu buryo bwihuse.

Yagize ati: “Uyu mwaka dushyize ingufu mu kwegera abaturage Umurenge ku wundi tubakemurira ibibazo. Mu byo tuba twakiriye, ibyinshi birakemuka ibindi tukabiha umurongo, tukazasigara dukurikirana ko inzego twabishinze zihutiye kubikemura koko. Ibyo kandi bituma umuturage adasiragira mu nzego, ariko kandi no kumwibutsa uburenganzira bwe n’inshingano ze mu gukomeza kugaragaza uruhare rwe mu bikorwa bituma yiyubakira igihugu”.

Akomoza kuri icyo kirombe, Umuvunnyi Mukuru yagize ati: “Twahaye ubuyobozi umukoro wo kuzahita bajya aho ikibazo kiri, bagasesengura imiterere yacyo mu buryo bwimbitse, bakareba niba ari inzu zakomeza guturwamo, cyangwa niba ba nyirazo baba bazikuwemo bakimurirwa ahandi, mu gihe bagitegereje kubarurirwa iyo mitungo no kubaha ingurane, mu rwego rwo kurinda ko ubuzima bwabo bujya mu kaga.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yahamagariye ubuyobozi kujya bihutira gukemura ibibazo by'abaturage batarindiriye ko babigeza mu nkiko
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yahamagariye ubuyobozi kujya bihutira gukemura ibibazo by’abaturage batarindiriye ko babigeza mu nkiko

Mu Turere dutanu Urwego rw’Umuvunyi, rwakoreyemo gahunda yo kwegera abaturage rukabakemurira ibibazo, guhera muri Nyakanga 2022, rumaze kwakira ibibazo 1871 barugejejeho, bishingiye ku karengane na ruswa.

Ni gahunda abaturage bagaragaza nk’uburyo bubongerera icyizere cy’uko ibibazo bafite, bizakemurwa mu maguru mashya, dore ko harimo n’ibyo, bari bamaze igihe, baragejeje ku nzego zinyuranye z’ubuyobozi bubegereye, bikaba byari bigeze iki gihe bitarakemuka, ku buryo hari n’abari baraheze mu gihirahiro.

Urwego rw’Umuvunyi ruzamara iminsi ine muri iyi gahunda, abakozi barwo, basura imirenge yose y’aka Karere, bumva ibibazo by’abaturage, babisesengure banatange umurongo w’uburyo byakemukamo.

Umuvunyi Mukuru, yasabye abayobozi kujya bakurikiranira hafi no gukemurira umuturage ikibazo ku gihe, bitamusabye kwiyambaza inkiko. Abaturage kandi yabasabye kumenya abagira uruhare muri ruswa no kujya batanga amakuru hakiri kare mu rwego rwo kuyikumira no guhana abayijandikamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka