Abagenzi bifuza ko abashoferi bajya bakwa telefone igihe bagiye gutangira urugendo

Abagenzi barasaba ko abashoferi bajya bakwa telefone mbere yo gutangira urugendo kuko ari imwe mu mpamvu zibarangaza bikabaviramo gukora impanuka zitwara ubuzima bw’abatari bake baba batwaye.

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro burabera n'aho abagenzi bategera ibinyabiziga
Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro burabera n’aho abagenzi bategera ibinyabiziga

Birasabwa n’abagenzi bakora ingendo zitandukanye yaba izo mu Mujyi wa Kigali cyangwa izo mu Ntara, bitabira ubukangurambaga bwa gahunda ya Gerayo Amahoro bwibanda cyane ku biganiro bibera muri gare zo hirya no hino mu gihugu, bigamije guhugura abatwara imodoka zitwara abagenzi ndetse n’abagenzi by’umwihariko ku buryo bakwiye kwitwara n’uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ivuga ko uburangare by’umwihariko ubushingiye kuri telefone ari imwe mu mpamvu ziza ku isonga mu biteza impanuka muri iyi minsi.

Christopher Manishimwe ni umwe mu bagenzi bakunze gutegera muri gare ya Nyabugogo. Avuga ko igihe cyose abashoferi batarakurwaho telefone iyo batwaye abagenzi mu buryo bwa rusange bitazabuza impanuka gukomeza kuba.

Ati “Kubera impanuka nyinshi zitwara ubuzima bw’abantu, imiryango y’abantu ikahashirira, ikahangirikira, ba nyiri ibinyabiziga bahombye umuntu n’imodoka yabo, na RURA igahomba umusoro wagombaga kuva kuri ya modoka”.

Akomeza agira ati “Igihe cyose batarakuraho telefone umuntu utwaye abantu 30 cyangwa 70, abo bantu ni benshi, mutamwambuye telefone ntabwo biriya bintu bizashoboka, ahubwo bashyiraho umuntu ujyana na we akaba ari we wajya witaba iyo telefone akaba ari we uyikoresha, umushoferi agatwara nta mpungenge”.

Undi mugenzi witwa Igisubizo Divine wari muri gare ya Nyabugogo, avuga ko abashoferi bakunze kuvugira kuri telefone ku buryo akenshi bibaviramo gukora amakosa ateza impanuka.

Ati “Ubundi bavuga ko imirimo ibiri yananiye impyisi, ntabwo waba urimo kuvugira kuri telefone ngo utware n’abagenzi bibure guteza ikibazo kuko iyo unarebye usanga ari ho impanuka ziva akenshi na kenshi. Hagize ubaho akabafasha akajya abitabira telefone hari icyo byibuze byafasha”.

Bamwe mu bayobozi ba sosiyete zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange bavuga ko ikibazo kijyanye n’ikoreshwa rya telefone ku bashoferi babo hari umurongo bagihaye mu rwego rwo gukumira no kwirinda impanuka zo mu muhanda.

Umuyobozi Mukuru wa RITCO, Godfrey Nkusi, avuga ko bishoboka cyane muri sosiyete zifite imodoka zitwara abagenzi ko bashobora gufata icyemezo cyo kwaka no kubuza abashoferi gukoresha telefone igihe batwaye abagenzi.

Ati “Nkatwe twafashe ingamba nta mukozi wacu ugendana telefone iyo ari mu kazi, iyo afite icyo ashaka kuvuga tuba dufite abantu mu muhanda aho ari bukoreshe telefone akaba yahamagara cyangwa se kuri za ofisi zacu aho baparika, twabikuyeho kandi byagabanyije impanuka”.

Abagenzi babwiye Polisi ko igihe cyose abashoferi bazaba bagikoresha telefone igihe batwaye impanuka zitazabura kuba
Abagenzi babwiye Polisi ko igihe cyose abashoferi bazaba bagikoresha telefone igihe batwaye impanuka zitazabura kuba

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko telefone ari kimwe mu bintu biri ku isonga y’ibiteza impanuka.

Ati “Twarabivuze ko buri gihe impanuka dusigaye tubona ziva ku burangare cyane cyane ubwo gukoresha telefone, kujya muri ‘message’, kuyivugiraho, kujya muri Whatsapp, ibyo byose urumva ko ari imbogamizi. Ni byiza ko n’abagenzi babibona, noneho ubwo na ba nyiri ibinyabiziga tugiye kubivugana turebe icyakorwa, n’impungenge zifite ishingiro”.

Uretse telefone, ubusinzi na bwo ni kimwe mu byagaragajwe nka kimwe mu bintu bikunze guteza impanuka za hato na hato kuko hari abashoferi barara mu kabari, mu gitondo bagahita bajya gutwara abagenzi batabanje gufata umwanya wo kuruhuka bihagije.

Polisi ivuga ko buri mwaka mu Rwanda impanuka zitwara ubuzima bw’abantu bari hagati ya 650-670, zigakomeretsa mu buryo bukomeye benshi barimo abo biviramo kugira ubumuga bwa burundu ku buryo ntacyo bashobora kwimarira nyuma yaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kubuza abashofeli batwara za coaster kuvugira kuli téléphone ninko kubuza abamotari gukora amakosa cyangwa kubuza abanyonzi gufata kumudoka cyangwa kuva mumuhanda 6h téléphone zabatwara amataxis zihora kumatwi imikandara ntibayambara keretse polisi nizajya izigendamo ikabyirebera

lg yanditse ku itariki ya: 10-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka