Kenya ishobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo bari i Nairobi muri Kenya kuba maso kuko hari ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira uwo Mujyi wa Nairobi.

Igihugu cya Kenya mu bihe bishize cyakunze kwibasirwa n'ibitero by'iterabwoba
Igihugu cya Kenya mu bihe bishize cyakunze kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba

Mu itangazo rya Ambasade ya Amerika i Nairobi ryasohotse tariki 9 Gashyantare 2023, bagaragaje ibice bitandukanye bishobora kwibasirwa n’ibyo bitero by’iterabwoba, harimo ahantu hakunze guhurira abantu benshi muri uwo Mujyi wa Nairobi, cyane cyane ahakunze kuba hari abanyamahanga benshi na ba mukerarugendo muri Nairobi, ariko n’ahandi muri Kenya.

Iryo tangazo rigira riti “Ahantu hakunze kuba hari abaturage ba Leta zunze ubumwe za Amerika n’abandi ba mukerarugendo b’abanyamahanga muri Nairobi n’ahandi muri Kenya, hakomeje kuba ahantu hakurura ibyihebe no kugambirira kuhagaba ibitero bikomeye. Imitwe y’iterabwoba iba ishobora kugaba ibitero ibanje guteguza gato cyangwa itanabikoze na gato, ibyo bitero bikibasira amahoteli, za ambasade, resitora , inyubako zikorerwamo ubucuruzi butandukanye, amasoko, amashuri, ibiro bya polisi, insengero ndetse n’ahandi hahurira abanyamahanga benshi na ba mukerarugendo. Guverinoma ya Kenya yongereye igenzura rikorwa n’abashinzwe kurwanya iterabwoba”.

Mu bindi iyo ambasade ya Amerika yasabye abaturage bayo bari muri Kenya, ni ukwitwararika cyane igihe bari ahahurira ba mukerarugendo n’abanyamahanga, kuvugurura ingamba zijyanye n’umutekano w’umuntu ku giti cye, kwitondera abamukikije no gukurikirana no gusoma ibigezweho mu bitangazamakuru byo muri Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka