Rulindo: Yatawe muri yombi akekwaho kwica umubyeyi we

Umugabo witwa Gashirabake Pangalas wo mu Murenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, basanze umurambo we, iwe ku mbuga mu ijoro ryo ku itariki ya 03 Werurwe 2023, umuhungu we Murwanashyaka Jean D’Amour atabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu rwa se.

Ikarita igaragaza aho Akarere ka Rulindo gaherereye
Ikarita igaragaza aho Akarere ka Rulindo gaherereye

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro, Nyinawumuntu Domitille, yavuze ko ayo makuru bayamenye baratabara, basanga uwo mugabo yamaze gupfa.

Uwo muyobozi yavuze ko uwo muryango warangwaga n’amakimbirane, uwitabye Imana akaba yari afite abagore babiri, ariko nyina wa Murwanashyaka ukekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu rwa se, ari na we mugore mukuru ndetse bari barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko, akaba yari yaramaze gutandukana na Gashirabake.

Ati “Ni byo twasanze yapfuye, byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu, ni urugo rwarangwaga n’amakimbirane aho uwo mugabo yari afite abagore babiri, umukuru ari we nyina w’uwo muhungu wafashwe, yari yararuvuyemo yaragiye, uwo musore asigara abana na se na mukase”.

Mu byo abaturanyi bavuga, barakeka ko Murwanashyaka yaba ari we wishe umubyeyi we, aho bavuga ko n’ubwo nyina yari yaratandukanye na se, bahoranaga bapanga umugambi wo kwisubiza amasambu yabo bayambura Gashirabake bavuga ko yayazaniyemo undi mugore.

Gitifu Nyinawumuntu avuga ko iby’urupfu rwa Gashirabake bizagaragazwa n’ibizava mu iperereza, ati “Kugeza ubu inzego zibishinzwe ziri kubikurikirana, reka dutegereze ibizava mu iperereza tuzagenda tumenya iby’urwo rupfu”.

Yavuze kandi ko Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga (Forensic Laboratory) yohereje ababishinzwe, mu gukurikirana ngo bamenye icyateye urwo rupfu rwa Gashirabake.

Uwo muyobozi yagize ubutumwa agenera abaturage, ati “Birumvikana biriya byabaye si byiza, kandi ababishinzwe bari kubikurikirana, kugira ngo ababigizemo uruhare bose babiryozwe. Abaturage bagize ibyago turabihanganisha, dusaba kandi abaturage muri rusange kwirinda amakimbirane, ibibazo bagize nibabitugezeho tubikemure mu mahoro hatabayeho impfu”.

Kugeza ubu Nyakwigendera yamaze gushyingurwa, mu gihe Murwanashyaka Jean D’Amour afungiye kuri RIB Station ya Murambi, mu gihe iperereza rigikomeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka