RIB yafunze batanu barimo ba Gitifu b’Uturere twa Nyanza na Gisagara

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abakozi batanu b’Uturere twa Nyanza na Gisagara barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utwo Turere twombi.

RIB iravuga ko bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

Iperereza rirakomeje kugira ngo dosiye zabo zikorwe kandi zishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe abafashwe bo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimihurura, Kicukiro na Rwezamenyo muri Kigali.

RIB yaboneyeho kongera kwihanangiriza abasesagura cyangwa bakanyereza umutungo wa Leta, ibibutsa ko Ibi byaha bimunga imari n’ubukungu by’Igihugu bitihanganirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Gisagara yo yamunzwe na ruswa! Barangiza mugutanga akazi ngo bakoresha internal recruitment? Kabalisa HR arangije akarere afatanyije na abed

Alias yanditse ku itariki ya: 19-03-2023  →  Musubize

Mutubarize umuyobizo wa Gisagara impamu bataduha ingurane z’imitungo yangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi muri 2018 umurenge Muganza,akagari Saga Kandi harimo abishyuwe

Munyeshyaka Alphonse yanditse ku itariki ya: 18-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka