Perezida w’u Rwanda n’uwa Mozambique baganiriye ku bufatanye mu by’umutekano

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Mozambique Filipe Nyusi tariki ya 17 Gashyantare 2023 i Addis Ababa muri Ethiopia, aho bombi bahuriye mu nama ya 36 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe(AU), ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame w'u Rwanda na Filipe Nyusi wa Mozambique bagiranye ibiganiro
Perezida Kagame w’u Rwanda na Filipe Nyusi wa Mozambique bagiranye ibiganiro

Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda avuga ko Ibiganiro byabo byibanze ku mubano mwiza w’ibihugu byombi no gukomeza ubufatanye mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado no mu bindi bice bidafite umutekano.

Mu mpera z’umwaka wa 2020 nibwo Ingabo z’u Rwanda zagiye mu bikorwa byo kugarura amahoro muri Repubulika ya Santarafurika, mu gihe mu mwaka wa 2021 aribwo u Rwanda rwohereje Ingabo mu gihugu cya Mozambique guhashya inyeshyamba ziri mu mitwe y’iterabwoba zari zarigaruriye Intara ya Cabo Delgado guhera mu mwaka wa 2017.

Kuva ingabo z’u Rwanda zajya muri Mozambique, abaturage basaga ibihumbi 130 bo mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique basubiye mu byabo nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zigaruye umutekano muri aka gace.

Intara ya Cabo Delgado ifite uturere 16. Abibasiwe cyane n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba ni abaturage bo muri Palma, Mocimboa da Praia, Mueda, Mocamia, Muidumbe na Nangade.

Guverinoma ya Mozambique yasabye u Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga 2021 kohereza ingabo muri Cabo Delgado kugira ngo zifashe kurwanya imitwe y’iterabwoba yari yarayogoje iyo ntara iri mu Majyaruguru y’icyo gihugu.

U Rwanda na Mozambique tariki ya 10 Mutarama 2022 basinye amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano mu nzego za Gisirikare ndetse na Polisi z’ibihugu byombi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka