Intambara ya M23 na FARDC imaze gutwara inka ibihumbi 20

Abaturage bakorera ubworozi muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, bavuga ko intambara ya M23 n’ingabo za Congo (FARDC) imaze kubatwara inka ibihumbi 20 hamwe no kwangiza uruganda rutunganya ibikomoka ku mata rwa Luhonga rwari rufite agaciro k’amadolari ya Amerika ibihumbi 800.

Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’aborozi muri Kivu y’Amajyaruguru (ACOGENOKI) butangaza ko uru ruganda rwari rwatangijwe muri 2019 rugamije gutunganya ibikomoka ku mata, ubu rwamaze kwangizwa kubera gusahura ibikoresho by’umuriro w’imirasire y’izuba.

Emmanuel Kamanzi Runigi, umuyobozi w’ubutegetsi w’ishyirahamwe ry’aborozi yagize ati “Byose byaratwawe, kandi bahereye ku ngufu z’imirasire y’izuba zajyanywe muri pariki, ibintu byose byarangijwe ibindi biratwarwa."

Kamanzi avuga ko uruganda rwangijwe rwari rusanzwe rutanga akazi ku baturage ndetse rugatunganya umukamo w’amata ariko batizeye gukomeza gukora.

Akomeza avuga ko intambara ya M23 n’ingabo za FARDC yatwaye inka zibarirwa mu bihumbi 20, harimo izatwawe n’izariwe.

Ati "Tumaze kubarura inka ibihumbi 20 kandi dukomeje kubaza mu tundi duce ngo tumenye inka zatwawe."

Kuva mu kwezi kwa Gashyantare imirwano ikomeye yabereye muri Teritwari ya Masisi aho ubu irimo gusatira umujyi wa Sake uri ku birometero 27 uvuye mu mujyi wa Goma.

Inyeshyamba za M23 zimaze gufunga imihanda igemura ibyo kurya mu mujyi wa Goma, aho umuhanda wahuzaga Rutshuru na Goma, n’uwahuzaga Masisi na Goma yamaze gufatwa n’inyeshyamba za M23.

Abatuye umujyi wa Goma barakoresha umuhanda wa Sake ukomeza i Minova, kandi na wo ukaba ushobora gufatwa na M23, ibi bikaba byatuma abatuye umujyi wa Goma badashobora kubona ubwinyagamburiro uretse kunyura mu kiyaga cya Kivu bajya i Bukavu, gukoresha imipaka y’u Rwanda bashaka guhaha hamwe no gukoresha ikibuga cy’indege bashaka gusohoka mu mujyi wa Goma bajya mu zindi Ntara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka