Muri Turukiya na Syria hari abatahurwa bagihumeka nyuma y’iminsi isaga 10 bagwiriwe n’ibikuta

Abahitanywe n’umutingito barasaga 41,000 muri Turquie na 3700 muri Syria, hari bakeya basangwa bagihumeka nyuma y’iminsi isaga 10 bagwiriwe n’ibikuta

Nyuma y’iminsi cumi n’umwe umutingito wari ufite ubukana bwa 7.8 wibasiye ibihugu bya Turquie na Syria, abashinzwe ubutabazi, ku buryo bw’ibitangaza baracyarokora abantu bakeya bagihumeka nyuma yo kumara iyo minsi yose bagwiriwe n’ibikuta.

Ifoto y'uwavanywe mu bikuta byasenyutse nyuma y'iminsi 11
Ifoto y’uwavanywe mu bikuta byasenyutse nyuma y’iminsi 11

Mu batabawe tariki 16 Gashyantare 2023, bagasangwa bagihumeka nyuma y’iyo minsi yose munsi y’ibikuta byasenyutse, harimo umukobwa w’umwangavu ndetse n’umugore ukiri muto, nk’uko byatangajwe n’Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP ndetse na Televiziyo y’igihugu ya Turquie.

Uwo mukobwa w’imyaka 17 y’amavuko wahawe izina rya Aleyna Ölmez, mu Kinya-Turukiya risobanura “udapfa ” (Celle qui ne meurt pas) yamaze amasaha 248 munsi y’ibikuta by’inzu y’iwabo i Kahramanmaras, umujyi washegeshwe cyane n’umutingito.

Umwe mu bari mu bikorwa by’ubutabazi witwa Ali Akdogan aganira na AFP, yagize ati, “ Yagaragaraga nk’ufite ubuzima bwiza. Yabumburaga amaso, akongera akayafunga”.

“ Hashize icyumweru dukorera muri iyi nyubako (...) twaje dufite icyizere cyo kumva amajwi. Turishima cyane iyo tubonye ikiremwa gihumeka icyo ari cyo cyose, nubwo yaba injangwe”.

Mu marira menshi, Nyirarume wa Aleyna yahobeye cyane abakorerabushake bamurokoye, agira ati,” Ntituzabibagirwa”.

Uwitwa Ismail nawe wari mu bikorwa by’ubutabazi yagize ati,” Twanezerwe cyane bikomeye. Kubona ibyishimo by’umuryango ni ibintu ntagereranywa”.

Nyuma y’aho gato, Televiziyo ya NTV yaje gutangaza ko hari undi mugore ukiri muto witwa Neslihan Kilic, uri mu kigero cy’imyaka 20 nawe wasanzwe ari muzima nyuma yo kumara amasaha 258 munsi y’ibikuta by’inzu zasanywe n’umutingito aho mu Mujyi wa Kahramanmaras.

Hari kandi umwana w’umuhungu w’imyaka 12 nawe watabawe agihumeka aho muri Turquie nk’uko byatangajwe n’igitangazamakuru cy’aho ‘Anadolu. Uwo mwana yari yaheze hagati y’inzu yasenyutse, aho yamazemo amasaha 260 hafi iminsi 11, yabonetse mu ntara ya Hatay.

Guverinoma ya Turquie yatangiye guhagarika ibikorwa by’ubutabazi duce dutandukanye, ubu amahirwe yo kubona abantu bakiri bazima munsi y’ibyo bikuta byasenyutse akaba arushaho kugabanuka.

Kugeza ubu, imibare y’abantu baburiwe irengero ngo ntiramenyekana, kuko hakomeza kuboneka imirambo y’abaguweho n’ibikuta n’abo bakeya batabarwa bakiri bazima, ndetse n’impunzi nyinshi zidafite aho kuba kubera ko amazu yasenyutse.

Umuryango w’Abibumbye ONU/UN, kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023 wahamagariye abatuye Isi gukora uko bashoboye bagakusanya Miliyari y’Amadolari yo gufasha Turquie yashegeshwe n’umutingito nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga mukuru w’uwo muryango Antonio Guterres.

Binyuze mu itangazo ryasohowe n’uwo muyobozi wa UN, iyo nkunga igomba kuboneka mu gihe cy’amezi atatu, azafasha imiryango ikora ubutabazi kongera ibikorwa byayo n’umusanzu yongera ku birimo gukorwa na Guverinoma ya Turquie.

Yongeyeho ko iyo mfashanyo izarengera abantu bagera kuri Miliyoni 5,2 mu bintu bitandukanye, harimo kubona ibiribwa, umutekano, uburezi, amazi n’aho kuba.

Guterres yagize ati, “ Turquie ni cyo gihugu gicumbikiye impunzi nyinshi ku Isi. Kandi kitahwemye kugaragaza ubugwaneza ku baturanyi b’Abanya-Syria.

“ Ubu rero ni igihe cyo kugira ngo Isi yifatanye n’abaturage ba Turquie, nk’uko Turquie yifatanyije n’abari bakeneye gufashwa”.

“Ndasaba ninginga umuryango mpuzamahanga gushyigikira iyi gahunda,igamije gutabara abo bahuye na kimwe mu biza bikomeye muri iki gihe turimo”.

Imibare itangwa n’Ishami rya UN ryita ku mpunzi (HCR), igaragaza ko impunzi zisaga miliyoni imwe n’ibihumbi 700 ziba mu ntara 10 za Turquie zakozweho n’umutingito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka