Ingabo za Congo zarashe mu Rwanda zisubizwa inyuma
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zahagaze mu mupaka w’Ibihugu byombi zikarasa ku Biro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka(Border Post) by’u Rwanda mu Karere ka Rusizi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

RDF ivuga ko Abasirikare ba FARDC babarirwa hagati ya 12 na 14 binjiye mu butaka bwo hagati y’ibihugu byombi(No man’s land) mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu saa kumi n’igice(04h30) zo mu rukerera bakarasa ku biro by’u Rwanda.
RDF ivuga ko Ingabo z’u Rwanda zahise zitabara zirasa kuri abo basirikare ba FARDC, basubira inyuma. Nyuma yaho saa kumi n’imwe n’iminota 54(05h54) igisirikare cya Congo cyagarutse muri ako gace gusibanganya ibimenyetso.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buvuga ko nta nkomere zabayeho ku ruhande rw’u Rwanda, ndetse ko umutekano wongeye kugaruka.
Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasohoye itangazo risaba Impuguke Mpuzamahanga zigenzura imipaka ya Congo n’u Rwanda, kuza gukora iperereza kuri icyo gikorwa cy’ubushotoranyi.
Ingabo za Congo (FARDC) n’abandi barwanyi bafatanyije barimo FDLR, bamaze iminsi bavugwaho umwuka w’urwango ku Banyarwanda n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Ohereza igitekerezo
|
ubundi kongo irashaka iki kubanya rwanda nukuri abaturage bagowe mubakurikira ne
ubundi kongo irashaka iki kubanya rwanda