Muri uku kwezi kwa Werurwe imvura yishe abantu 11 hakomereka 48

Imvura yaguye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe kuva tariki ya 01 kugeza tariki ya 15 yatwaye ubuzima bw’abantu 11 hakomereka abandi 48, isenya n’inzu 335.

Inkangu ziri mu bihitana ubuzima bw'abaturage
Inkangu ziri mu bihitana ubuzima bw’abaturage

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangarije Kigali Today ko mu minsi 15 ishize imvura itangiye kugwa imaze kwangiza ibintu byinshi bitandukanye birimo abantu 11 bahasize ubuzima.

Abantu 7 muri bo bishwe n’inkuba, abandi 3 bicwa n’umuvu, undi 1 apfa biturutse ku nkongi y’umuriro.

Abantu bagera kuri 48 barakomeretse, 2 muri bo byaturutse ku myuzure, umuntu 1 yagwiriwe n’inzu arakomereka, naho 35 bakomeretse biturutsse ku gukubitwa n’inkuba, abandi 10 bakomeretswa n’urubura.

MINEMA ivuga ko amazu agera kuri 335 yasenyutse biturutse ku nkongi, inkangu, urubura, inkuba, n’imyuzure.

Iyi mvura yangije imyaka ku buso bungana na Hegitari 42.21, ihitana amatungo agera kuri 20, isenya ibyumba by’amashuri bigera kuri 19, imihanda 2 irangirika, urusengero 1 rusenyuka n’amateme 8, ibiro byo gukoreramo 2, imiyoboro y’amashanyarazi 2 ndetse n’uruganda 1.

Bitewe n’uko mu bantu bapfuye abenshi bakubiswe n’inkuba, MINEMA igira inama abantu y’uburyo bakwirinda inkuba igihe imvura itangiye kugwa.

Mu gihe imvura irimo inkuba, buri wese arasabwa kwihutira kugama mu nzu iri hafi, akava byihuse mu mazi. Abantu bagirwa inama yo kwirinda kureka amazi mu mvura nk’iyo, kwirinda kugama munsi y’ibiti, kwirinda gukoresha telefoni mu mvura nk’iyo, gucomokora ibyuma byose bikoresha amashanyarazi, kwirinda kwegera hafi y’iminara y’itumanaho cyangwa hafi y’uruzitiro rukozwe mu byuma.

Abaturage kandi barasabwa gukumira umuyaga, imyuzure n’inkangu, bazirika neza ibisenge by’inzu hifashishijwe imikwege yabugenewe, mwikorezi igafatanywa n’igiti giteyeho amabati, bagafata amazi y’imvura hakoreshejwe uburyo bwabugenewe, andi akayoborwa mu miferege iyatwara, gusibura inzira z’amazi no guca imirwanyasuri, kuberamisha imikingo yegereye inzu, no gushishoza mbere yo kwambuka imigezi n’ibiraro.

Abafite ibinyabiziga baragirwa inama yo kwirinda kunyura mu mihanda irimo amazi menshi cyangwa afite umuvuduko ukabije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka