IBUKA iramagana urugomo rwakorewe Nyirampara Frida

Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Dr Gakwenzire Philbert, avuga ko umuryango IBUKA wamaganye ibikorwa bibi by’ihohotera byakorewe umunyamuryango wa IBUKA, Nyirampara Frida, utuye mu Murenge wa Kamegeri, Akagari ka Nyarusiza mu Karere ka Nyamagabe.

Ibiro by'Akarere ka Nyamagabe
Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe

Nyirampara Frida ibikorwa by’ihohotera yabikorewe tariki ya 02 Werurwe 2023 aho yabyutse asanga bashyize intumbi y’imbwa ku irembo rye.

Dr Gakwenzire uyobora IBUKA avuga ko uyu Nyirampara akunze guhohoterwa n’abantu batahise bamenyekana.

Ati “Iki kibazo kirababaje cyane kandi giteye inkeke kubona tugifite Abanyarwanda bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ubwo duheruka mu nama y’Umushyikirano Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yaragaragaje ko ubwiyunge buri ku kigero kiri hejuru ya 90% ariko ugasanga haracyarimo abantu bakifitemo iyo ngengabitekerezo ya Jenoside.

Dr Gakwenzire avuga ko ingengabitekerezo ya Jenoside ikunze kugaragara mu gihe cyo kwibuka Jenoside.

Ati “Ni yo mpamvu ibikorwa nk’ibi bikwiye kwamaganwa kugira ngo higishwe na bamwe bakeya bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside kugira ngo babicikeho.”

Nyirampara Frida avuga ko akunze gukorerwa ibikorwa by’ihohotera kenshi kuko no mu mwaka wa 2009 bakase injangwe umutwe bayishyira mu kiraro cy’inka ye.

Ati “Ndahohoterwa cyane kuko nko muri uwo mwaka wa 2009 narabyutse nsanga injangwe bayikase umutwe iri mu kiraro cy’inka zanjye, mbyereka ubuyobozi ariko ntitwabashije kugira icyo tubikoraho kuko hatamenyekanye uwabikoze”.

Ubwo yahuraga n’iki kibazo cyo gusanga bashyize imbwa ku marembo ye, yahise abimenyesha ubuyobozi, na bwo bushaka ujya kuyihamba mu ishyamba.

Nyuma yaho hakozwe inama n’ubuyobozi bwo ku rwego rw’ibanze, haba inteko rusange y’abaturage ngo babaze ababa bihishe inyuma y’icyo gikorwa kigayitse.

Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwavuze ko rugikora iperereza kuri iki kibazo.

Nyirampara asanzwe ahagarariye umuryango IBUKA mu Murenge wa Kamegeri, akaba asaba ubuyobozi gukurikirana abamukorera ibi bikorwa by’urugomo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ese kuki iyo mbwa itaba yapfiriye aho ku muryango, aho kuba ko hari uwayihazanye?

Serge Rwabukwisi yanditse ku itariki ya: 9-03-2023  →  Musubize

Abobantu bagikora ibikorwa by’urgomo nkibyo leta nibakurikirane bahanwe ikoranabuhanga urwanda rurarifite

ERICK HAKIZIMANA yanditse ku itariki ya: 8-03-2023  →  Musubize

Kuba hakiriho abantu nkabo Koko birababaje ndetse biranabangamye mbese buriya cyacyigo gipima ibimenyetso sicyabagaragaza ko nabandi babiteganya babireka Wenda.?

Innocent yanditse ku itariki ya: 5-03-2023  →  Musubize

Kuba hakiriho abantu nkabo Koko birababaje ndetse biranabangamye mbese buriya cyacyigo gipima ibimenyetso sicyabagaragaza ko nabandi babiteganya babireka Wenda.?

Innocent yanditse ku itariki ya: 5-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka