Inka ebyiri z’uwitwa Twagiramungu Damascene zatwikiwe mu ikiraro zari zirimo mu kagari ka Shara mu murenge wa Muganza ho mu karere ka Rusizi kugeza ubu abakoze ayo mahano ntibaramenyekana icyakora abaturage bemeza ko byakozwe n’abagome batifuza amahoro y’abaturanyi babo.
Serusago Binestor wari utuye mu mudugudu wa Nteko, akagari ka Nyagahinika, mu murenge wa Kigeyo mu karere ka Rutsiro yishwe n’inkuba tariki 20/06/2014, mugenzi we bari kumwe imutwika ku mutwe arahungabana, ariko ku bw’amahirwe we ntiyamuhitana.
Guverineri w’inata y’Amajyaruguru, Aime Bosenibamwe, arasaba abayobozi bo muri uyu ntara gushyira umutekano mu by’ibanze bagomba kwitaho, no kureba icyakorwa kugira ngo umutekano urusheho kuba mwiza.
Ambulance y’ibitaro bya Nyanza yo mu bwoko bwa Nissan Patrol yakoreye impanuka mu kagali ka Karama mu murenge wa Ruhashya mu karere ka Huye ihagonga umwana w’imyaka 6 y’amavuko umushoferi wayo witwa Niyomugabo Anastase w’imyaka 39 y’amavuko ahita atoroka.
Umuntu utaramenyekana yitwikiriye ijoro ajya mu murima wa mugenzi we aharandura umurima w’intoryi ungana na metero kare 150 mu murenge wa Masoro ho mu karere ka Rulindo mu ijoro rishyira tariki 17/06/2014.
Mu mudugudu wa Rubaya mu kagari ka Mugurano mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi mu masaha ya saa cyenda z’ijoro rishyira tariki 19/06/2014 hafatiwe imodoka ifite puraki RAB226 yari itwawe n’umushoferi witwa Bahati Martin ashaka kwambukana ibiti bya kabaruka mu gihugu cya Uganda yari apakiye aciye mu nzira zitemewe.
Nyuma y’iminsi mike ishize Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Rusizi itaye muri yombi bamwe mu bajura bari bamaze iminsi bibasiye umujyi wa Rusizi biba abaturage, ubu abo baturage ndetse na bamwe mu bagenda umujyi wa Rusizi bavuga ko aho ibyo bibereye bamaze kabiri bahumeka.
Bamwe mu bitwa abakarasi bahamagaraga abagenzi muri gare ya Nyamata mu karere ka Bugesera kuri uyu wa 18/06/2014 bafashwe boherezwa mu kigo ngororamuco cya Gashora nyuma y’aho bigaragariye ko batezaga umutekano muke n’akajagari muri gare.
Umusore witwa Zimurinda Ferdinand w’imyaka 26 uvuka mu murenge wa Giti mu kagari ka Murehe umudugudu wa kabeza ari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Rutare mu karere ka Gicumbi akurikiranyweho icyaha cyo kwica se umubyara witwa Karagire Damien amutemye n’umupanga mu mutwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 18/06/2014 mu masaha ya Saa kumi n’ebyiri n’igice, mu kagari ka Nzega mu murenge wa Gasaka habereye impanuka imodoka yo mu bwoko bwa Coaster igonga umuntu wasunikaga igare ritwaye ibirayi.
Inteko rusange y’abaturage b’umudugudu wa Nyamibombwe mu kagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro iherutse gutegeka abakoze urugomo rwo gusenyera umukecuru witwa Lewokadiya Mukarugwiza gutanga amafaranga 180,500 kubera ko bihaye ububasha bwo kumusenyera no kumwangiriza imitungo bamushinja amarozi.
Polisi y’Igihugu mu karere ka Rwamagana ifatanyije n’ubuyobozi bw’aka karere bakomeje ibikorwa byo guhashya abantu biyise “Imparata” bagakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, bitewe n’uko buhombya igihugu kandi bugateza umutekano muke kuko hari benshi baburiramo ubuzima.
Umuforomo witwa Niyigena Ephrem ukora ku kigo nderabuzima cya Musasa mu karere ka Rutsiro arakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umukobwa waburiwe irengero mu gihe yari ku icumbi ry’uwo muforomo, nyuma y’iminsi ibiri umurambo we ukaza kuboneka mu kiyaga cya Kivu.
Niyomugabo Rajab w’imyaka 30 na Mukamujyama Margarita w’imyaka 52 bari mu maboko ya polisi ya Kanjongo mu karere ka Nyamasheke bashinjwa gufatanwa urumogi ndetse bakanarucuruza.
Kuri uyu wa mbere tariki 16 Kamena 2014, mu gikorwa cyo gusibura inzira y’abanyamaguru mu muhanda munini wa kaburimbo uva mu mujyi wa Kigali werekeza mu Ntara y’Amajyepfo, ubuyobozi bwa Polisi, bwongeye kwibutsa abakoresha umuhanda kwigengesera ngo badateza impanuka.
Umuyaga mwinshi n’imvura kuri uyu wa 16/06/2014 byasambuye ishuri ryo kuri G.S. Gahurire ho mu mudugudu wa Mpandu akagali ka Karama umurenge wa Kazo akarere ka Ngoma.
Impanuka yabereye mu kagari ka Buhoro, umurenge wa Musambira ahitwa muri “Kariyeri”, ku gicamunsi cya tariki 16/06/2014 yahitanye umuntu umwe mu bari muri Coaster, abandi 21 barakomereka. Bane muri bo bakomeretse bidakabije kuburyo bahise bataha.
Imodoka ya mu bwoko bwa Daihatsu yari ipakiye ibitoki ikoze impanuka igwisha uruhande mu isangano ry’imihanda ubwo yageragezaga gukata ikorosi ryo mu murenge wa Remera akarere ka Gasabo, munsi gato y’ahazwi nka Control Technique.
Abaturage batuye umurenge wa Mimuli mu karere ka Nyagatare bemeza ko kuba abagore batagikubitwa ngo byatumye imiryango irushaho kwiteza imbere kubera ubwumvikane burangwa mu miryango. Ubuyobozi nabwo bwemeza ko umwanya bwatakazaga mu gukemura ibibazo byo mu miryango busigaye buwukoresha mu gutekereza icyateza imbere abaturage.
Florence Mukabaziga, umujyanama w’ubuzima utuye mu kagari ka Ruhingo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, arashinja umugabo we gutema ibitabo n’amafishi uwo mugore yifashishaga, nyuma y’igihe kirekire yari amaze amubwira guhagarika gahunda z’abajyanama b’ubuzima, ariko umugore we akabyanga.
Utazirubanda Athanase utuye mu mudugudu wa Kigali mu kagari ka Ruronde mu murenge wa Rusebeya mu karere ka Rutsiro ababazwa n’uko abasore batatu barimo na murumuna we bamugabyeho igitero iwe mu rugo, basanga adahari bakamwicira intama enye n’inyana, bamusenyera n’inzu, bafashwe bashyikirizwa polisi, ariko nyuma y’igihe gito (…)
Uturere tw’Amajyaruguru cyane cyane Gicumbi, Burera na Musanze hamaze igihe kinini havugwa abantu bakora magendu ya Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe mu Rwanda bazwi nk’abarembetsi ariko ubu barahagurukiwe ngo 800 bamaze gutabwa muri yombi.
Mu ijoro ryacyeye tariki ya 11 Kamena 2014 mu kagari ka Banda, mu Murenge wa Rangiro mu karere ka Nyamasheke, umukobwa wabyariye iwabo witwa Uwimana Emima yatemye bikomeye mu mutwe no ku maguru undi mukobwa wabyariye iwabo nawe witwa Munyuratabaro Mariya bapfa umugabo wabateretaga bose.
Umwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri wo mu mudugudu wa Kinyemera mu kagari ka Bwiza ko mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ku gicamunsi cya tariki 11/06/2014 yagwiriwe n’igikuta cy’inzu ahita apfa.
Dushimimana Claudine w’imyaka 20 y’amavuko uvuga ko akomoka mu mudugudu wa Kigarama mu kagali ka Gitega mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe afungiye kuri station ya polisi ya Busasamana mu karere ka Nyanza akekwaho icyaha cyo kwiba umwana ngo amwiyitirire ko ari uwo yabyaranye n’umugabo wamuteye inda.
Muri iki gihe hagaragara abavugabutumwa babwiriza ijambo ry’Imana ahantu hahurira abantu benshi, nko mu masoko, muri Tagisi, mu bigo bategeramo imodoka no mu mihanda. Biragoye ko aba bavugabutumwa bamenya ko hari abo ubutumwa bwa bo bugeraho, kuko usanga akenshi abo babwira batabitayeho.
Grenage yo mu bwoko bwa “Tortoise” ishaje yatoraguwe mu murima wo mu mudugudu wa Akabeza, akagari ka Nyakagunga, mu murenge wa Fumbwe ho mu karere ka Rwamagana; itaruwe n’abaturage bahingaga ku wa kabiri, tariki 10/06/2014.
Nkurikiyingoma Donat yitabye Imana biturutse ku ipine yaturitse ubwo bayisudiraga irimo umwuka, abandi batandatu barakomereka bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kibungo.
Umuhanda wa Kinigi-Musanze ukorwamo amatagisi atwara abagenzi azwi nka “twegerane” usanga apakiye abagenzi barenze umubare ugenwe muri tagisi ari byo bita gutendeka, abagenzi basaba ko umubare w’abapolisi bakora muri uwo muhanda biyongera kugira ngo bicike.
Umusore witwa Niyokwizera Fabien w’imyaka 23 y’amavuko arwariye mu bitara bya ADEPR Nyamata nyuma yo gufatwa n’umuriro ku ipironi ngo abone uko yiba insinga zitwara umuriro w`amashanyarazi mu murenge wa Nyamata, akagari ka Kayumba mu karere ka Bugesera mu rucyerera rwo ku wa 8/6/2014.